FARDC yahakanye ko Point Zero yafashwe na Twirwaneho isaba abaturage gutuza
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Gashyantare 2026, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC cyatangaje ko ibirindiro bya Point Zero n’utundi duce tuyikikije muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, bikiri mu maboko yacyo.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryahakanye amakuru yari amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko ako gace kigaruriwe n’inyeshyamba za Twirwaneho zikorera mu ihuriro rya AFC/M23. FARDC yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma bigamije kuyobya abaturage no guteza urujijo.
Nk’uko byasohotse ku rubuga mediacongo.net, igisirikare cya Congo cyemeje ko ingabo za Leta zigifite ububasha busesuye ku birindiro by’ingenzi bya Point Zero ndetse no mu bice biyikikije, kandi ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje hagamijwe kugarura ituze mu turere twashegeshwe n’intambara.
Umuyobozi w’agateganyo w’ibikorwa bya gisirikare bya Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, Colonel Apoko Bangala Michel, yahamagariye abaturage gutuza no kudaha agaciro amakuru adafite gihamya akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza kugirira icyizere ingabo z’igihugu no gukorana na zo mu guharanira umutekano.
Yashimangiye ko FARDC yiyemeje gukomeza ibikorwa bya gisirikare kugeza igihe ubuyobozi bwa Leta buzasubizwa mu turere twose twugarijwe n’umutekano muke, by’umwihariko muri Teritwari ya Fizi.
Intara ya Kivu y’Amajyepfo ikomeje kuba imwe mu zibasiwe n’ibikorwa by’intambara, aho leta ya Congo ivuga ko iri gukora ibishoboka byose ngo ituze rirambye rigaruke muri aka gace.


Kinyarwanda
English
Swahili









