Umujyi wa Kigali washimiwe na UCI mu buryo budasanzwe
Umujyi wa Kigali wahawe ishimwe rikomeye n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) nyuma yo kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.
Uyu mujyi wambitswe ikirango cya “UCI Bike City”, tariki 14 Gashyantare 2026. Iki gihembo gihabwa umujyi wabaye indashyikirwa mu gutegura no kwakira amarushanwa mpuzamahanga y’amagare.
Iyi shampiyona yabaye kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, iba iya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika. U Rwanda rwanditse amateka akomeye, aho rwakiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere ribereye muri Afurika, ibintu byashimangiwe n’abiritabiriye bavuga ko ryagenze neza kandi riteguwe ku rwego rwo hejuru.
Ikirango cya “UCI Bike City” gihabwa imijyi cyangwa uturere twashyize imbaraga mu guteza imbere umukino w’amagare, haba mu gutegura amarushanwa, kubaka ibikorwa remezo bijyanye n’amagare no guteza imbere umuco wo kuyakoresha mu mibereho ya buri munsi.
Umujyi wa Kigali watangaje ko iri shimwe ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere imigendere irambye, kubaka ibikorwa remezo byorohereza abakoresha amagare no guteza imbere siporo n’urubyiruko muri rusange.
Umuyobozi wa UCI, David Lappartient, yashimye uruhare rwa Kigali muri aya mateka, avuga ko kwakira iri rushanwa ku nshuro ya mbere muri Afurika ari intambwe izahora yibukwa mu mateka y’umukino w’amagare. Yagaragaje ko Kigali yagaragaje ubushake n’imbaraga mu gutegura neza irushanwa, bityo igira uruhare mu guteza imbere ejo hazaza h’uyu mukino ku mugabane wa Afurika.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko bishimiye iki gihembo, ashimangira ko ari ikimenyetso cy’imbaraga umujyi ushyira mu guteza imbere uburyo bw’imigendere myiza, guteza imbere siporo no kuzamura imibereho y’abawutuye. Yongeyeho ko bazakomeza gushora imari mu bikorwa remezo byifashishwa mu mukino w’amagare no guha amahirwe abawukunda bose muri Kigali.


Kinyarwanda
English
Swahili









