Rayon Sports Yababajwe n’Imvururu Zabereye kuri Stade ya Bugesera, Isaba Inzego Gufata Ingamba Zihamye
Ikipe ya Rayon Sports yagaragaje akababaro n’impungenge yatewe n’imvururu zavutse mu mukino wayo na Bugesera FC wabaye ku wa gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, kuri Stade ya Bugesera ubwo wahagarikwaga ku munota wa 52 kubera ikibazo cy’umutekano muke
Uyu mukino wari ku munsi wa 28 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), wari ukomeye cyane kuko wahuje ikipe ya Rayon Sports ihatanira igikombe n’iya Bugesera FC irwana no kutamanuka mu cyiciro cya abiri. ibyabaye byatangiye nyuma y’uko Bugesera FC itsinze igitego cya kabiri bituma bamwe mu bafana batangira gutera amabuye mu kibuga. Ibi byateye umutekano mucye bituma abasifuzi bahagarika umukino ukaba utarigeze urangira.
Mu itangazo ryasohowe na Rayon Sports ku Cyumweru tariki ya 18 Gicurasi, iyi kipe yambaye ubururu n’umweru yagaragaje ko ibabajwe bikomeye n’ibyabereye kuri uwo mukino. Yagize iti:
“Ibyabaye bihabanye n’indangagaciro z’umupira w’amaguru, gukina mu mucyo no kubahana. Turasaba ko hafatwa ingamba zihamye kandi zinoze mu rwego rwo gukumira ko ibisa n’ibyabaye byongera kubaho.”
Rayon Sports yagaragaje ubushake bwo gukorana n’inzego zose bireba zirimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Minisiteri ya Siporo n’izindi nzego z’umutekano mu gushakira hamwe ibisubizo birambye bizafasha guteza imbere siporo nyarwanda.
Yongeyeho ko izakomeza gutanga umusanzu wayo mu kubaka umupira ushingiye ku mucyo, ubufatanye n’iterambere rirambye, ihamya ko ibyo yabonye bitakwihanganirwa na gato.
Imvururu zavutse kuri uyu mukino zasize hari bamwe mu bafana bakomerekejwe bajyanwa kwa muganga, ibintu byakomeje guteza impaka ndende mu bakunzi b’umupira mu Rwanda. Inzego zifite mu nshingano siporo n’umutekano zatangaje ko zatangiye iperereza kuri iki kibazo, mu gihe hategerejwe icyemezo cya FERWAFA ndetse na Rwanda Premier League ku byerekeye uko umukino uzasozwa cyangwa icyemezo cyafatwa.
Rayon Sports yasoje isaba ko umupira w’amaguru mu Rwanda ukwiye gusigasirwa nk’urubuga rw’ubwuzuzanye n’ubwubahane, aho ibibazo nk’ibi bidakwiye kugira aho bihurira n’irushanwa rihesha ishema igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









