Real Madrid igiye kugurisha abakinnyi 3 nyuma yo gutsindwa na PSG
Ikipe ya Real Madrid nyuma yo gutsindwa na PSG igiye kugurisha abakinnyi 3 ingunga.
Mu ijoro ryacyeye tariki 9 Nyakanga 2025, nibwo Real Madrid yakinnye umukino wa 1/2 w’igikombe cy’isi cy’ama-Club na Paris Saint-Germain.
Umukino warangiye Real Madrid itsinzwe ibitego 4-0 na Paris Saint-Germain. Real Madrid yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi 2 barimo Dean Huijsen waherukaga kubona umutuku ndetse na Trent Alexender Arnold ufite imvune.
Muri uyu mukino abakinnyi benshi ba Real Madrid wabonaga bari hasi cyane ndetse nabo benshi bari bitezeho gukora ikinyuranyo wabonaga byanze cyane. Abakinnyi bagarukwaho cyane barimo Vinicius Junior, Antonio Rudger ndetse na Raul Asensio na Mbape wihariraga imipira cyane.
Nyuma y’uyu mukino hasohotse amakuru menshi muri Real Madrid ndetse amwe ntabwo ashimishije ku bakunzi b’iyi kipe. Biravugwa ko Real Madrid hari abakinnyi mu kibuga barimo kwikunda cyane ndetse biteganyijwe ko haraba inama kugirango abakinnyi bibutswe intego ndetse n’icyerekezo cy’ikipe.
Nkuko bitangazwa na Fichajes, iravuga ko Real Madrid igiye kugurisha abakinnyi 3 barimo Rodrygo Goes, Ibrahim Diaz ndetse na Dani Cebalos. Bivugwa ko Xabi Alonso atarimo kwifuza aba bakinnyi mu ikipe ye.
Real Madrid kugeza ubu umukinnyi urimo kwifuzwa cyane ni Rodrygo Goes ariko igiciro iyi kipe yamushyizeho amakipe arimo kugitinya bitewe nuko kiri hejuru.

Ibrahim Diaz ari mu bo Real Madrid igiye kugurisha
Dani Ceballos ari mu bo Real Madrid igiye kugurisha


Kinyarwanda
English
Swahili









