
Ikibazo gifite twebwe abakinnyi! Byiringiro Lague yamennye ibanga riri muri Police FC
Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ndetse ukinira ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague, yavuze igituma ikipe ya Police FC ititwara neza ndetse agaruka kubyo yabeshyewe.
Ni mu Kiganiro yagiranye n'Inyarwanda ku munsi wejo hashize tariki 3 Mata 2025, Byiringiro Lague avuga ko ibya Police FC bajye bareka kubirenganyiriza umutoza ahubwo ikibazo Police FC ifite ari abakinnyi batameze neza muri iyi minsi.
Yagize ati " Umutoza bamurenganyiriza ubusa, Ikibazo gifite twebwe abakinnyi. Abakinnyi bari mu bihe bibi ariko biraza bikageraho bigashira."
Byiringiro Lague yagarutse ku gahinda agira iyo yibutse ibyo yemereye ubuyobozi bwa Police FC ubwo yajyaga gusinya amasezerano y'imyaka 2.
Yagize ati " Ntabwo bimeze neza. Ibintu nemereye ubuyobozi bijya bintera agahinda kuko nta na kimwe ndageraho. Hari igihe mbireba nkumva ncitse intege."
Uyu mukinnyi wa Police FC hashize iminsi avuzwe mu madeni afitiye abakinnyi bakinana ariko yaje kubihakana ndetse agira icyo abwira Ngabo Roben wavuze iki kintu cy'amadeni.
Yagize ati " Kudakora imyitozo ntabwo ari ukubera ideni, ni uburwayi. Umuntu wabivuze yanyinnye ku mubyimba, nta muntu mfitiye ideni.
Umuntu muzima w'umugabo ufite ubwenge, yicaye kuri Radio, atangiye kuzana ibintu ngo yirirwa mu tubari Kandi abantu baje kumva iby'umupira, ntabwo ari byiza."
Abashyizwe mu majwi Byiringiro Lague afitiye amadeni barimo Ngabonziza Pacific byavuzwe ko afitiwe ibihumbi 300, Ishimwe Christian byavuzwe ko afitiwe ibihumbi 200 ndetse na Mutsinzi Ange Jimmy byavuzwe ko afitiwe Milliyoni 1 n'ibihumbi 500.
Byiringiro Lague yahakanye iby'amadeni amuvugwaho