issa
Afurika y’iburasirazuba igiye kuba imwe mu nkingi z’umupira w’amaguru muri Afurika 

Feb 16, 2026 - 14:55
 0

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika, Patrice Motsepe, yavuze ko biyemeje gukoresha igikombe cy’Afurika kizaba 2027, nk’umusemburo wo kwihutisha iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba. 

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026. Patrice Motsepe yatangaje ko igikombe cy’Afurika kizabera muri Afurika y’Iburasirazuba intego yacyo atari uko kizagenda neza gusa, ahubwo CAF inifuza kugikoresha ifasha Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “ Intego yacu nyamukuru si uko irushanwa rizagenda neza gusa, ahubwo ni no gufasha Afurika y’Iburasirazuba kuba akarere gakomeye mu mupira w’amaguru. Turashaka kubona ibihugu byo muri aka gace bihora bihatanira ibikombe ku rwego rwo hejuru muri Afurika.”

Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yashimiye by’umwihariko Tanzania, avuga ko yashimishijwe cyane n’iterambere ryagaragajwe n’ikipe y’igihugu, Taifa Stars, mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

Motsepe yavuze ko Tanzania yagaragaje kuzamuka kugaragara mu mikinire, imitegurire n’icyizere, ibintu yizera ko bizakomeza gutera imbere mbere y’irushanwa ritaha.

Yagize ati “Reba uko Taifa Stars yakinnye, narabikunze cyane. Ku bwanjye, Tanzania ni imwe mu makipe yagaragaje iterambere rikomeye mu gikombe cy’Afurika giheruka. Nizera ko mu irushanwa ritaha bazagaragaza indi ntambwe ikomeye mu mikinire no mu rwego rw’icyizere.”

Motsepe yashimye kandi Uganda kubera umuhate n’umurava byagaragajwe n’abakinnyi bayo, ashimangira ko kwiyemeza nk’uko, ari ingenzi mu kugera ku ntsinzi irambye ku rwego rwa Afurika.

Nubwo Kenya ititabiriye imikino ya nyuma ya AFCON 2025, yagaragaje icyizere ko Harambee Stars izitwara neza nk’umwe mu bazakira AFCON 2027.

Yagize ati “Nabonye umuhate ukomeye mu bakinnyi ba Uganda, kandi nizera ko Kenya, nubwo itakinnye AFCON iheruka, izagaragaza kwiyemeza nk’uko. Icyifuzo cyanjye ni uko mu gikombe cy’Afurika gitaha tuzabona urwego rwo hejuru rw’umuhate mu bakinnyi bose bo muri aka karere.”

Uretse imikinire ku kibuga, Motsepe yashimangiye ko igikombe cy’Afurika cya 2027 ari amahirwe adasanzwe yo gushimangira imiterere y’inzego z’umupira w’amaguru, imiyoborere ndetse na gahunda zo guteza imbere impano z’abato muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze kandi ko guteza imbere ibikorwaremezo, kongera ubunararibonye mu marushanwa no kongerera abakinnyi icyizere bizazamura urwego rw’umupira w’amaguru muri aka karere. Mu gihe imyiteguro ikomeje gufata indi ntera, CAF ibona kwakira hamwe AFCON 2027 nk’ikimenyetso cy’icyizere Afurika y’Iburasirazuba ifitiwe.

CAF President Dr. Motsepe advises African nations to treat football as a  business – CECAFA FOOTBALL
Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, ashaka kuzamura Afurika y'Iburasirazuba mu mupira w'Amaguru

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373