issa
Mu bakinnyi baciriritse ba Rayon Sports habonetsemo babiri bagerageza

Dec 18, 2025 - 19:11
 0

Mu bakinnyi ba Rayon Sports baciriritse havuyemo Ndayishimiye Richard ugerageza kwitwara neza watowe nk'umukinnyi w'ukwezi kwa 11 mu bagabo naho Jeannette Ukwinkunda atorwa nk'uwugerageza mu Bagore.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukuboza 2025, nibwo mu Nzove ku kibuga cy'imyitozo cya Rayon Sports hatanzwe ibihembo by'umukinnyi mwiza witwaye neza muri uku kwezi kwa 11 mu bagabo ndetse no mu bagore. Abakinnyi bari bahanganiye uyu mwanya mu bagabo harimo Ndayishimiye Richard, Aziz Bassane ndetse na Youssou Diagne. Mu bagore harimo Jeannette Ukwinkunda, Emelyne Mukagatete ndetse na Andersen Uwase.

Ibi bihembo byatinze gutangwa kuko byagombaga gutangwa nyuma y'imyitozo Rayon Sports yagombaga gukora ariko kubera ko abakinnyi batinze kugera mu Nzove bituma bitindaho gato. Iki gihembo cyaje kwegukanwa na Ndayishimiye Richard mu bagabo, naho mu bagore cyegukanwa na Jeannette Ukwinkunda.

Benshi mu bakunzi b'umupira w'amagaru biriwe bibaza ku magambo yatangajwe n'umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, avuga ko iyi kipe nta mukinnyi ifite ndetse yemeza ko baciriritse.

Uyu muyobozi nkaho bidahagije yatangaje ko ibyo yavuze yabitekerejeho ndetse ko nabo yabwiraga biyumvise. Aha benshi bahise biba niba ari abakinnyi yabwiraga ariko byumvikana neza ko yashakaga guhereza ubutumwa abaguze abakinnyi barimo Twagirayezu Thadee uheruka gukurwa ku nshingano zo kuyobora Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports irimo kwitegura umukino ifitanye na Gorilla FC kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025. Ni umukino utoroshye ukurikije ibirimo kuvugwa mbere ndetse n'uko abakinnyi barimo kwiyumva nyuma yo kubwirwa amagambo atari meza ndetse n'uko wafashwe n'ubuyobozi bwa Gorilla FC.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373