Bisaba umuceri wahaza abantu 5! APR FC yashyize hanze ibiciro byo kwinjira kuri 'Derby'

Mar 3, 2025 - 17:51
 0

Ikipe ya APR FC yashyize hanze amatike yo kwinjira ku mukino wayo na Rayon Sports.

Kuri uyu wa mbere tariki 3 Werurwe 2025, nibwo ikipe ya APR FC yashyize muri sisiteme amatike yo kwinjira ku mukino uzayihuza na Rayon Sports wa Derby uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru tariki 9 Werurwe 2025.

Ni umukino uwavuga ko kugeza ubu ari APR FC yiteguye neza ntabwo yaba yibeshye bitewe ni uko ikipe ya Rayon Sports bizahura iri kurwana n'ibibazo bikomeye byo kuba igiye gutakaza umutoza wungirije, wasaga nkaho ari we uri inyuma yo gukina neza kw'iyi kipe.

Ikipe ya APR FC ibi biciro yashyize hanze, ku bantu bazagura hakiri kare bazishyura ibihumbi 3 mu gice cyo hejuru, ibihumbi 5 mu gice cyo hasi, ibihumbi 30 muri VIP, ibihumbi 50 muri VVIP, mu ntebe z'abayobozi ni ibihumbi 100 ndetse na Milliyoni 1 mu bayobozi bakomeye.

Ku bantu bazagura amatike kuva tariki 7 kugeza tariki 9 Werurwe 2025, ibiciro bazaguriraho ni ibihumbi 5 mu gice cyo hejuru, ibihumbi 7 hasi, VIP izaba ari ibihumbi 40 naho imyanya y'icyubahiro izaba ari ibihumbi 120.

Uyu mukino ugiye gukinwa mu gihe ikipe ya Rayon Sports ari yo iyoboye andi makipe ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 42 naho APR FC iri aho hafi ifite amanota 40.

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru hagati Rayon Sports izakina umukino wo kwishyura n'ikipe ya Gorilla FC mu gikombe cy'Amahoro naho APR FC yo igakina na Gasogi United. Iyi mikino yose ishobora kuba kuri uyu wa gatatu tariki 5 Werurwe 2025, hatagize igihinduka.

Muri iyi mikino y'igikombe cy'Amahoro, APR FC ntabwo ifite akazi kanini nka Rayon Sports bitewe ni uko yo yabashije gutsinda umukino ubanza igitego 1-0 ariko Rayon Sports yo yanganyije ibitego 2-2. Ibi bivuze ko Rayon Sports isabwa gutsinda Gorilla FC kugirango ikomeza kuri 1/2.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.