FDLR yemeje ko Generali Gakwerere yari mu buyobozi bukuru bw'uyu mutwe
Umutwe wa FDLR wemeje ko Brigadier General Gakwerere Jean Baptise uheruts gushyikirizwa u Rwanda nyuma yo gufatwa na M23 mu ntambara yo gufata umujyi wa Goma yari umwe mu bayobozi bakuru b'uyu mutwe.
Aya makuru aje anyomoza Igisirikare cya Repubulika ihariranara Demokarasi ya Congo (FARDC), aho umuvugizi wacyo General Sylvain Ekenge yatangaje ko Generali Gakwerere atafashwe na M23 ahubwo yari asanzwe ari umukozi w'u Rwanda.
Ubwo yaganiraga na BBC, umuvugizi wa FDLR Cure Ngoma yemeje ko General Gakwerere Jean Baptiste yari mu buyobozi bukuru bwa FDLR kandi yafashwe na M23 ubwo yigaruriraga umujyi wa Goma.
Yagize ati “Icyo nakubwira ni uko yari amaze igihe kinini arwariye i Goma; birumvikana mu bwihisho. Hari hashize igihe atagaragara kubera uburwayi.”
Umuvugizi wa FDLR kandi yemereye BBC ko Gakwerere hamwe na bagenzi be bafatanywe bose ari abarwanyi ba FDLR.
General Gakwerere yashyikirijwe u Rwanda n'umutwe wa M23 ku wa 01 Werurwe 2025, umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Barinda akaba yaratangaje ko Generale de Brigade Gakwerere Jean Baptiste na bagenzi be 13 harimo n'ufite Ipeti rya Major bafashwe ku wa 27 Mutarama ubwo uyu mutwe wafataga umujyi wa Goma.
General Gakwere muri Jenocide yakorewe Abatutsi yari afite ipeti rya Lieutenant, akaba yarakoraga mu kigo cy'imyitozo cya Gisirikare cyabaga i Butare cyizwi nka ESO.
Uyu musirikare akekwaho kugira uruhare muri Jenocide yakorewe Abatutsi, harimo urupfu rwa Rosariya Gicanda ndetse n'uwari Perefe wa Butare Jean Baptiste Habyarimana.


Kinyarwanda
English
Swahili









