issa
Kwibuka ni ngombwa kandi tuzahora twibuka-Umuvunyi mukuru

Apr 11, 2025 - 14:11
 0

Umuvunyi mukuru Madeleine Nirere, avuga ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa kandi bikazirikanwa.

Nirere uyobora Urwego rw’Umuvunyi yabwiye abaje kwifatanya n’abakozi b’uru rwego kuri uyu wa Kane taliki 10 Mata 2025 kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko uru rwego rwagiyeho kugira ngo rukumire akarengane ako ari ko kose ndetse gashobora no kuganisha kuri Jenoside nk’uko abazize iyakorewe Abatutsi nabo barenganye.

Avuga ko Urwego rw’Umuvunyi ruri mu nzego z’igihugu zagiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano rufite ikaba iyo kurwanya akarengane na ruswa.

Nirere avuga ko Abatutsi bakorewe Jenoside bakorewe akarengane kuko baziraga uko bavutse.

Avuga ko nubwo imyaka ibaye 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, igitangaje ari uko muri iki gihe hakiri abantu bayipfobya ntacyo bishisha kandi bakabikora mu buryo bwose amanywa ava.

Muri bo harimo abasize bakoze Jenoside ariko hakaba n’abakoze Jenoside bagumye mu gihugu, bakabamo abahamwe no gukora kiriya cyaha barangiza ibihano ariko ingengabitekerezio ya Jenoside ibabamo yanga kubavamo mu gihe cyose gishize.

Umuvunyi  Mukuru avuga ko abantu bakwiye kumenya ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri muturarwanda ndetse n’amahanga kuko bitanga umwanya wo gusubiza amaso inyuma abantu bakareba amateka mabi baciyemo, icyayateye n’icyakorwa ngo ntazongere ukundi.

Ati: “  Kwibuka ni ngombwa kandi tuzahora twibuka. Kwibuka ni umwanya wo kongera kubwira abacu ko tubakunda  no kubaha icyubahiro n’agaciro bambuwe. Ni ukongera gushimangira ko uburenganzira bwa muntu bwo kubaho ari ntavogerwa”.

Agaragaza ko Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zo kurwanya akarengane umuntu yakorerwa ako ari ko kose by’umwihariko ko uburenganzira bw’umuntu ku guhugu cye ari ntavogerwa.