issa
Gusubiramo amakosa si ibisanzwe! impanuro za Perezida Kagame ubwo yarahizaga abaminisitiri bashya

Oct 6, 2025 - 16:30
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yibukije abayobozi bashya barahiriye inshingano muri Guverinoma ko kurahira atari umuhango usanzwe, ahubwo ari igihango gikomeye kigomba gukurikirwa n’ibikorwa bifatika bigamije guteza imbere igihugu n’abaturage.

Ni mu ijambo rye yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2025, nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya batatu barimo:

  • Juvénal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo
  • Consolée Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
  • Yves Iradukunda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Itumanaho n’Inovasiyo

Aba bayobozi bashya binjiye muri Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, watangiye inshingano ze nyuma y’impinduka zabaye muri Guverinoma muri Nyakanga 2025.

Minisitiri Marizamunda na Uwimana bari barasabye uruhushya rudasanzwe kubera imirimo yari ibajyanye hanze y’igihugu ubwo abandi bayobozi barahiraga ku wa 25 Nyakanga 2025. Iradukunda we yashyizwe muri Guverinoma nyuma gato, tariki 18 Nzeri 2025.

Perezida Kagame yasobanuye ko kurahira ari igikorwa gikomeye gikwiye kwitabwaho, kuko gitangiza urugendo rushya rwo gushyira mu bikorwa inshingano, atari uko umuntu yinjira mu mwanya w’icyubahiro gusa.

Yagize ati “Nagira ngo nibutse abamaze kurahira, kurahira ntabwo ari umuhango gusa. Ugira utya ugahita ariko ntukurikirwe n’ibikorwa bijyana nawo. Kurahira ni igihango ukorana n’igihugu n’abaturage bacyo.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko inshingano bahawe zigomba gushingira ku nyungu rusange z’Abanyarwanda, aho kugira ngo umuntu yihutire gushaka inyungu ze bwite.

Perezida Kagame yagarutse ku kintu gikunze kwitiranywa mu miyoborere ati” kugira ubumenyi ntibisobanura ko umuntu azuzuza inshingano neza”. Yavuze ko hakenewe “umutima w’ubwitange” n’icyerekezo kizima gishingiye ku nyungu rusange.

Yavuze ko kugira ubushobozi bwo gukora bitari bihagije, ahubwo bikwiye kujyana no kugira intego yo gukorera abandi, guharanira impinduka nziza ku gihugu no ku Banyarwanda.

Gusubiramo amakosa si ibisanzwe: Abayobozi bagomba kwikosora

Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire y’abayobozi bamwe basubiramo amakosa, abibutsa ko bidakwiriye ku muntu wahawe inshingano zo gukorera abaturage. Yabasabye kujya bigira ku makosa bakoze, kugira ngo badakomeza inzira zishobora gusubiza igihugu inyuma.

Ati “Amakosa amwe akorwa adakwiriye kwisubiramo. Iyo asubiwemo kenshi, biba bibaye ikibazo gikomeye. Umuyobozi wumva inshingano ze neza, agomba no kumenya kwikosora no gukosora abandi igihe bibaye ngombwa.”

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yibukije abayobozi ko kuyobora atari ukwishimira imyanya bahawe, ahubwo ari ukwitanga no guharanira ko impinduka nziza zigerwaho. Yasabye ko imyitwarire yabo igomba kubaranga kuva ku munsi barahiriye.

Iri jambo rije rikomeza umurongo w’imiyoborere u Rwanda rwiyemeje, ishingiye ku nshingano, gukorera abaturage no kugendera ku ndangagaciro z’ubunyangamugayo.

Oct 6, 2025 - 16:31