Minisitiri w’Intebe wa Esipanye yasabye Isi ko Israel ihorwa ibyo iri gukora muri Gaza
Minisitiri w’Intebe wa Esipanye, Pedro Sánchez, yanenze ibikorwa bya gisirikare bya Israel muri Gaza, avuga ko bidakwiye kwihanganirwa n’amahanga. Yagize ati "Ntitugomba kwemera ubusumbane mu buryo ibihugu bifatirwa ibyemezo, haba mu bya politiki cyangwa mu mico."
Sánchez yasabye ko Israel ikurwa mu marushanwa mpuzamahanga y’umuco, nka Eurovision, nk’uko byagenze k'u Burusiya nyuma yo gutera Ukraine mu 2022. Yavuze ko bidakwiriye ko igihugu kiri mu ntambara cyemererwa kwitabira ibirori bikomeye mu gihe kirimo guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Esipanye kandi yavuze ko izageza ikibazo cya Israel mu Rukiko Mpuzamahanga, isaba ko hasuzumwa niba Israel yubahiriza amategeko mpuzamahanga cyane cyane ku bijyanye no kwemerera imfashanyo kugera muri Gaza.
Muri Gicurasi 2024, Esipanye ni kimwe mu bihugu byemeye ku mugaragaro Leta ya Palestina, ndetse iza guhagarika kohereza intwaro muri Israel guhera mu 2023.
Ibi byavugishije bamwe mu bayobozi ba Israel, barimo Minisitiri w’Umutekano w’Abanya-Israel bo mu mahanga, Amichai Chikli, wavuze ko amagambo ya Sánchez ari ukwivanga muri politiki.
Esipanye irasaba amahanga gukoresha inzira zose zishoboka kugira ngo harengerwe uburenganzira bwa muntu no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwo hagati.


Kinyarwanda
English
Swahili









