RDC: Umunyapolitiki Papy Mantezolo yafatiwe ku mupaka agerageza guhungira i Brazzaville
Uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ku rwego rw’intara ya Kongo Central muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Papy Mantezolo, yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ahagana saa tanu z’ijoro (23h00), ubwo yari agerageje kwambuka ajya i Brazzaville.
Amakuru aturuka muri RDC agaragaza ko Mantezolo yari kumwe n’abavandimwe be babiri, bose bafatiwe ku mupaka bataragera ku ruhande rwa Repubulika ya Congo.
Uyu munyapolitiki yari amaze igihe ashakishwa n’ubutabera bwa RDC akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta. Nubwo yari yaratumijwe inshuro nyinshi n’Ubushinjacyaha Bukuru bukorera ku Rukiko rw’Ikirenga, ntiyigeze yitaba, nubwo yari yahawe integuza.
Ifatwa rye rije rikurikiye imbaraga ubuyobozi bwa RDC bumaze iminsi bushyira mu guhangana n’abakekwaho ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta, cyane cyane mu nzego zahoze ziyobowe n’abanyapolitiki bakomeye.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziratangaza niba abo bavandimwe be bafashwe na bo bazakurikiranwa, cyangwa niba hari abandi bantu bafitanye isano n’iki kibazo bari gushakishwa.
Iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ingano y’umutungo ukekwaho kunyerezwa n’uruhare rwa buri wese muri iki kibazo.


Kinyarwanda
English
Swahili









