Sudani y'epfo : Abantu 14 Bahitanwe n'impanuka y'indege
Abantu bagera kuri 14 bapfuye bahitanwe n'impanuka y'indege nto yabereye hafi y’umurwa mukuru wa Juba muri Sudani y’Epfo, ku wa mbere tariki ya 26 Mata 2026.
Amakuru dukesha TRT Africa avuga ko iyo ndege yari yo mu bwoko bwa Cessna, aho ngo yari yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Juba saa moya n’iminota 15 za mu gitondo, ikaza kugwa ku ntera ya kilometero 20 uvuye muri uwo mujyi, nk’uko byatangajwe n’Urwego rushinzwe umutekano mu by’indege muri icyo gihugu.
Ni mu gihe amakuru y’ibanze agaragaza ko iyi mpanuka ishobora kuba yaratewe n’ikirere kibi cyatumye umupilote atabona neza aho ayobora indege.
Mu bapfuye harimo abaturage 12 ba Sudani y’Epfo n’Abanyakenya babiri.
Umwe mu bagize itsinda ry’abatabazi bo mu Muryango w’Abibumbye yagize ati “imirambo y’abapfuye yangiritse cyane kubera gushya bikabije.”

Kinyarwanda
English
Swahili









