issa
Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika yinjiye mu ntambara bidasubirwaho

Oct 3, 2025 - 00:23
 0

Perezida Donald Trump yafashe icyemezo cyo kwemeza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinjiye mu ntambara n’imitwe ikora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ubutegetsi bwa Trump bukaba buvuga ko iyi ari imitwe y’iterabwoba.

Perezida Trump yatangaje ko Abakekwaho kuba abashoramari cyangwa abacuruzi b'ibiyobyabwenge bagomba gufatwa nk’abanzi b’igihugu kandi bakarwanywa mu buryo bwose bushoboka, nk’uko byatangajwe mu nyandiko y’ibanga yoherejwe mu makomite ya Kongere y'Amerika.

Hari Inyandiko, iherutse kubonwa na The New York Times, isobanura mu buryo bushya impamvu ubutegetsi bwa Trump buvuga ko ibitero bitatu by’ingabo za Amerika mu Nyanja ya Karayibe mu kwezi gushize, byahitanye abantu 17 bari mu mato, byari byemewe n’amategeko nk’ibikorwa bya gisirikare aho kuba ubwicanyi nkuko benshi bakomeje kubishinja ingabo z'Amerika.

Abahanga mu mategeko bavuga ko kwemera ku mugaragaro ko Amerika iri mu ntambara bivuze ko Trump ari kurushaho kwigwizaho ububasha budasanzwe bwo mu bihe by’intambara. Mu  mategeko mpuzamahanga, igihugu kiri mu ntambara gishobora kwica abo cyita abanzi , kubafunga igihe kirekire bataburanye cyangwa kubaburanisha mu nkiko za gisirikare.

Ariko, Geoffrey S. Corn, wahoze ari umucamanza n’inzobere mu mategeko y’intambara yavuze ko abacuruzi b'ibiyobyabwenge batafatwa nk’abari mu ntambara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko gucuruza ibiyobyabwenge nubwo bihangayikishije Amerika bitandukanye no kugaba igitero cy’intambara ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Oct 3, 2025 - 09:42