Kiyovu Sports yatsinze Gasogi United yari yizeye intsinzi
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino KNC yari yatangaje mbere ko Kiyovu Sports kuyitsinda ari ibisanzwe nubu ariko biri bugende.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2026. Wari umukino ukomeye ku mpande zombi bitewe n’ibyo buri imwe yaharaniraga. Kiyovu Sports yarwanaga no gukuraho igihe imaze idatsinda Gasogi United, maze iyi kipe iyoborwa na KNC nayo yifuza gukomeza kwitwara neza imbere ya Kiyovu Sports.
Ku munota wa 10, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego arabura. Ni umupira wazamukanwe na Uwineza Jean Rene asunika umupira rimwe akorerwa ikosa ariko umusifuzi ntiyatanga ikarita cyangwa kufura.
Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kugenda ishaka igitego cya mbere ariko amahirwe yagiye ibona kuyabyaza umusaruro bikomeza kwanga. Abakinnyi barimo Rene, Rukundo Pa Play Na Sandja Bulaya wabonaga batarajya mu mukino neza kuko bahushaga ibitego byinshi.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni umukino ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye neza cyane ariko kubona igitego biranga.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Kiyovu Sports wabonaga irimo gukina neza cyane. Ku munota wa… ikipe ya Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Rukundo Abdoullahman Pa Play.
Ku munota wa 88, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Uwiyaremye Fidale. Ni igitego yatsinze nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Gasogi United baretse umupira ukabacaho wari utanzwe na Mugisha Joseph Rama maze Fidale yisanga ari kumwe n’umuzamu.
Umukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United warangiye Kiyovu Sports itsinze ibitego bibiri ku busa. Uyu mukino Kiyovu Sports yari ikwiriye kuwutsinda kuko yarushije Gasogi United cyane.
Ikipe ya Kiyovu Sports gutsinda uyu mukino byatumye ihita igira amanota 42 bituma ifata umwanya wa Gatanu. Ikipe ya Gasogi United yo yagumanye amanota 26, iguma ku mwanya wa 12.


Kinyarwanda
English
Swahili








