issa
FERWAFA yakiriye ubusabe bw’abatoza benshi bifuza akazi mu ikipe y’igihugu

Feb 11, 2026 - 15:18
 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, yatangaje ko abagera kuri 688 basabye akazi ko gutoza ikipe y’igihugu. 

Ku itariki 14 Mutarama 2026, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ryatandukanye na Adel Amrouche wari umutoza mukuru nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu masezerano. FERWAFA yahise ishyira hanze itangazo rimenyesha abatoza bifuza gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda gutanga ubusabe bwabo kuri aka kazi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gashyantare 2026, nibwo FERWAFA yatangaje ko nyuma yo gutandukana na Adel Amrouche, abatoza bagera kuri 688 bujuje ibisabwa bamaze gusaba aka kazi. FERWAFA ivuga ko igikurikiye ari uguhitamo abazakurwamo umutoza mushya ndetse bakazakoreshwa ibizamini byo kuvuga uwutsinda akaba umutoza mushya.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko abarimo umutoza watoje APR FC, Adil Mohamed ndetse na Julien Mette watoje Rayon Sports bari muri aba batoza 688 basabye akazi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itegereje kwitabira imikino mpuzamahanga ya gicuti yateguwe na FIFA izabera hano mu Rwanda. Umutoza urahabwa izi nshingano araba afite igihe kigera ku kwezi gusa iyi mikino igahita itangira kuko izakinwa muri Werurwe 2026.

Adel Amrouche appointed new Rwanda coach on 24-month contractAdel Amrouche yatandukanye n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373