Umutoza wa PSG yatangaje impamvu yakubise urushyi umukinnyi wa Chelsea
Umunya-Esipanye utoza Paris Saint-Germain, Louis Enrique, yatangaje impamvu yagaragaye mu mvururu akubita Joao Pedro urushyi.
Nyuma y’umukino wa nyuma waraye uhuje Paris Saint Germain na Chelsea FC, Louis Enrique, yagaragaye ashwana cyane na Joao Pedro. Uyu mutoza yaje gusobanura impamvu yagaragaye muri izi mvururu mu kiganiro yagiranye n’itangzamakuru nyuma y’umukino.
Uko byagenze Pedro yegereye umutoza Luis Enrique, maze uyu nawe ararakara cyane, nawe atonganya Pedro birangira amukubise urushyi.
Ubwo izi mvururu zabaga, umuzamu wa PSG, Gianluigi Donnarumma, yahise aza asunika Pedro, ahita agwa hasi.
Luis Enrique yatangaje ko kuza muri izi mvururu yagerageza guturisha ibintu, mu gihe mugenzi we Enzo Marescanawe yahaga abakinnyi be amabwiriza yo kuva muri izo mvururu.
Enrique yagize ati “Ubwo umukino warangiraga habayeho ibintu numva ko byari bikwiye kwirindwa na buri wese. Intego yanjye, nk’uko bisanzwe, ni ugutandukanya abakinnyi kugira ngo hatagira ibindi bibazo biba. Byari ibintu bishoboka kwirindwa."
Yakomeje agira ati “Hari umunaniro mwinshi, igitutu kinshi, ni nabyo byateye ko habaho gusunikana gukabije kw’abantu benshi, ibintu dukwiye kwirinda kandi bitagomba kongera kubaho. Ariko reka mbisubiremo, icyifuzo cyanjye cyari ugukumira ko ibintu bifata indi ntera.”
Bivugwa ko Joao Pedro yabwiye Louis Enrique ko ari umutoza usanzwe nk’abarimo Roben Amorim ndetse ko PSG itazi gukina final bituma uyu mutoza arakara cyane.


Kinyarwanda
English
Swahili









