APR FC yananiwe gutsinda Bugesera FC yari yatangaje
Ikipe ya APR FC inganyije na Bugesera FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino wagiye kuba abakunzi n’abayobozi ba Bugesera FC batangaje ko bagomba kwitwara neza.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Gashyantare 2026, aho ikipe ya APR FC yari yerekeje mu karere ka Bugesera gusura Bugesera FC.
Ku munota wa 4 gusa, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Mamadou Sy, asogongeza ibyishimo ku bakunzi ba Nyamukandagira bari benshi muri Sitade ya Bugesera FC.
Ntabwo rutahizamu Umar Abba yigeze yorohera ikipe ya APR FC, wabonaga afite imbaraga ndetse yiteguye guhangana nyuma y’amezi atandatu avuye muri Bugesera FC bikanga akongera akagaruka muri Shampiyona y’u Rwanda. Ku munota wa 21 gusa, uyu musore yaje kwishyura iki gitego ku ishoti rikomeye yateye umuzamu Ishimwe Pierre kuwukuramo bikanga.
Ku munota wa 42 mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Djibril Ouattara wateresheje umutwe nyuma ya kufura nziza yari itewe na Ruboneka Jean Bosco.
Mu gice cya kabiri ntabwo habonetsemo ibyishimo bisendereye ku bakunzi ba APR FC kuko ku munota wa 48 gusa ikipe ya Bugesera FC yaje kwishyura igitego cya kabiri gitsinzwe na Byishimo Valua, umukino urangira ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2.
Uyu mukino wari ukomeye cyane ndetse watangiye ikipe ya Bugesera FC y’aba mu bafana, abakinnyi ndetse n’abayobozi bagaragaza inyota yo gustinda APR FC ari nako babitangaza, ariko ntibyakunze ikipe zombi zigabana amanota.
Ikipe ya APR FC nyuma yo kunganya yahise igira amanota 37, iguma ku mwanya wa mbere naho Bugesera FC yagize amanota 21 ifata umwanya wa 11.


Kinyarwanda
English
Swahili




