issa
Gasogi United yakuriye inzira ku murima umujyi wa Kigali wifuzaga ibidashoboka

Apr 1, 2026 - 11:42
 0

Ikipe ya Gasogi United yasubije umujyi wa Kigali, nyuma yo gusaba amakipe atatu aterwa inkunga n’uyu mujyi kwihuza agakora ikipe imwe. Aya makipe arimo Gasogi United, Kiyovu Sports ndetse na AS Kigali.

Ku itariki 12 werurwe 2026, nibwo umujyi wa Kigali wandikiye ikipe ya Gasogi United, Kiyovu Sports ndetse na AS Kigali, kwihuza agakora ikipe imwe ari yo umujyi wifuza gushyiramo imbaraga zose kugira ngo ibe yakomera kurushaho.

Mu ibaruwa yari isinyeho na Meya w’umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragazaga ko isaba aya makipe gukora inama bagakora ikipe imwe kandi bigakorwa mu gihe kitarenze tariki 30 Werurwe 2026. Iyo wakubitaga icyumvirizo mu buyobozi bw’aya makipe bose bakubwiraga ko bidakunda ko basenya ikipe yabo nkuko umujyi wabyifuzaga.

Ku wa kabiri tariki 31 Werurwe 2026, nibwo ikipe ya Gasogi United iyoborwa na Kakooza Nkuliza Charles yandikiye umujyi wa Kigali imenyesha ko mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyi kipe basanze ibyo kwihuza n’aya makipe yandi bitakunda.

Bagize bati “ Bwana Muyobozi, mu izina rya Gasogi United, nejejwe no kubandikira iyi baruwa mbashimira ubufatanye busanzwe hagati ya Gasogi United n’umujyi wa Kigali. Nshingiye ku ibaruwa yanyu yandutswe tariki 12 Werurwe 2026, mwatwandikiye mudusaba ko twihuza tugakora ikipe imwe ivuye mu makipe atatu ari yo Gasogi United, Kiyovu Sports na AS Kigali FC, ndabamenyesha ko twabiganiriyeho nk’ubuyobozi bwa Gasogi United dusanga icyo cyifuzo kitashoboka bitewe n’imiterere n’imiyoborere y’ikipe yacu.” 

Ubuyobozi bwa Gasogi United nubwo bwahakaniye umujyi wa Kigali ko bitakunda ko bihuza n’aya makipe, baje guha ikaze uyu mujyi mu gihe runaka bakifuza ko hari ibyo bakorana ariko babashimira ubufatanye bagiranye mu guteza imbere impano z’urubyiruko.

Umujyi wa Kigali wari usanzwe uha Milliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda Gasogi United kimwe n’aya makipe yandi yaterwaga inkunga n’umujyi wa Kigali. Kugeza ubu hakomeje kwibaza icyo umujyi utekereza kuri iki kibazo ariko bisa nkaho ushaka kutongera kwishyiraho umutwaro wo gufasha aya makipe.

Gasogi United ibyo kwihuza na Kiyovu Sports na AS Kigali ntabwo ibikozwa

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373