Umutoza wa Manchester United yatangaje ko Joshua Zirkzee sezo ye yarangiye

Apr 16, 2025 - 15:39
 0

Umutoza wa Manchester United Roben Amorin, yatangaje ko rutahizamu wa Manchester United, Joshua Zirkzee Sezo ye yarangiye.

Ikipe ya Manchester United ubwo yatsindwaga na Newcastle United ibitego 4-1 mu mukino wa Shampiyona nibwo uyu mukinnyi yavunitse.

Roben Amorin mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze kuri uyu wa gatatu tariki 16 mata 2025, ubwo yateguraga umukino Manchester United irakina na Lyon muri UEFA Europa League, yavuze ko uyu mukinnyi adahari kuri uyu mukino.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Roben Amorin yavuze ko Joshua Zirkzee sezo ye yarangiye ahubwo bagomba kumutegura muri sezo itaha.

Yagize ati “ Ari hanze iyi sezo yose. Ntabwo azongera gukina muri iyi sezo, reka tumutegure mu yindi sezo. Birakomeye kuko yari amaze kuzamura urwego mu bice byose by’umukino. Ni ibintu bikomeye kuri buri mukinnyi ariko yiteguye kugaruka.”

Roben Amorin yaje no gutangaza ko umuzamu w’umunya-Cameroon, Andre Onana azaba ari muri 11 azifashisha muri uyu mukino nyuma yuko umukino ubanza yasigaye mu bwongereza uwa musimbuye witwa Altay Bayindir atitwaye neza.

Umukino ubanza wahuje ikipe ya Manchester United na Lyon warangiye ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2 nubwo Manchester United yishyuwe ku munota wa nyuma. Uyu mukino uri kuri uyu wa kane tariki 17 mata 2025.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.