Barack Obama yashimye icyemezo cya  Kaminuza ya Harvard yanze amabwiriza ya Perezida Trump

Apr 16, 2025 - 16:06
 0

Barack Obama wahoze ari perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimye Kaminuza ya Harvard yanze gushyira mu ngiro amategeko n’amabwiriza ya Donald Trump.

Ni amabwiriza White House yatanze kuri iri iyi Kaminuza iyisaba ko ihindura poritike yayo y’imyigishirize bitaba ibyo igatakaza amafaranga ihabwa n'igihugu.

Perezida Donald Trump arimo guhagarika  amafaranga arenga miliyari ebyiri z'amadolari y'Abanyamerika reta iha kaminuza ya Harvard kuko yanze guhindura uburyo yinjizamo abakozi, abanyeshure n'imyigishirize mu rwego rwo gukumira abarwanya Abayahudi mu bigo bya kaminuza.

Nk'umwe mu bahoze biga kuri iyi kaminuza, Obama avuga ko ihagarikwa ry'aya mafaranga rinyuranye  n'amategeko kandi ko ari ititondewe.

Obama warangije amasomo ye muri iyi kaminuza mu gice cy’amategeko mu 1991, ntiyari asanzwe anenga ubuyobozi ubwari bwo bwose binyuze ku mbuga nkoranyambaga, gusa kuri iyi ngingo akaba yananiwe kwihangana agaya Trump.

Kugaya ubutegetsi bwa Trump, Obama asa n’uwabitangiye mu gihe cy’amatora ubwo  byagaragaraga  ko yari ashyigikiye Kamala Harris

Abarimu babarirwa  mu magana bo kuri kaminuza ya Yale, na bo bashyigikira ingingo ya Harvard yo kwanga ibyo ubutegetsi bwa Trump buyisaba.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.