issa
Rwamagana: Icumbi ry’abanyeshuri bagera ku 150 ryafashwe n’inkongi

Nov 3, 2025 - 13:16
 0

Icumbi ry’Ikigo cya IWE (Institute Women for Excellence cyigamo abanyeshuri b’abakobwa gusa giherereye mu Karere ka Rwamagana, ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirakongoka.

Bivugwa ko iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yabaye ahagana saa ine za mugitondo cyo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025.

Iri cumbi  riherereye mu Mudugudu wa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro.

Amakuru agera kuri UkweliTimes, avuga ko iri cumbi ryahiriyemo ibikoresho byose by’aba bana b’abakobwa bagera ku 150 bariraragamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kigabiro, Adeodatus Sicoke, yavuze ko nta mwana wagize ikibazo, yavuze ko hagiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Ikigo cya IWE (Institute Women for Excellence) gisanzwe cyigamo abanyeshuri barenga 350 b’abakobwa gusa, biga kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Ibitanda byahiye ni 150 byose byararagaho abanyeshuri.

Umuyobozi w’Ikigo cya IWE, Habarurema Wellars, we yavuze ko iyi nkongi y’umuriro yafashe iki Kigo ubwo abana bari mu ishuri.

Yavuze ko abana bari bari mu ishuri babona umwotsi uzamuka hejuru bahita bashaka kujya kureba ibibaye basanga hari gushya.

Yongeyeho ko iryo cumbi ryararagamo abanyeshuri 150 ariko nta kintu na kimwe baakuyemo byose byahiye birakongoka.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro muriro ryahise ryihutira gutabara rizimya uyu muriro.

Nov 3, 2025 - 13:20