
Amerika yihaye ikindi gihe mu gucyemura amakimbirane y'u Burusiya na Ukraine
JD Vance,Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko bagiye kwiha indi minsi 100 kugira ngo amasezerano y’amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine agerweho.
Ati "Dufite inyigo y’uko amahoro yaboneka ndetse twarayitanze tugiye gukora uko dushoboye mu minsi 100 iri imbere kugira ngo tugerageze guhuza impande zombi.”
Visi Perezida , JD Vance yavuze ko Amerika yakoze akazi gakomeye mu kunga impande zombi avuga ko mbere y’uko ubutegetsi bwa Trump bwinjira mu kibazo cya Ukraine n’u Burusiya, ibyo bihugu bitari byarigeze bigirana imishyikirano na mike, ahubwo byakoraga bikozanyaho.
Yavuze ko kugeza ubu byibura ibiganiro bya dipolomasi ari byo biri gutuma impande zombi zihura.
Mu bituma amahoro ataboneka hagati y’impande zombi harimo kuba buri ruhande rutemera ibyo urundi rusaba.
Vladimir Putin,Perezida w’u Burusiya, yavuze ko kugira ngo amasezerano y’amahoro agerweho Ukraine igomba kwemera ko uduce tune harimo na Crimea ari utw’u Burusiya ndetse igahagarika n’icyifuzo cyayo cyo kwinjira muri OTAN.
Intumwa ya Trump, Keith Kellogg, yavuze ko Ukraine igomba kwemera guhara tumwe mu duce ikemera ko ari utw’u Burusiya kugira ngo intambara hagati y’ibi bihugu byombi ihagarare. Gusa Ukraine yavuze ko ibyo bitashoboka.
U Burusiya bwashimye uburyo ubutegetsi bwa Trump bwitwaye muri iki kibazo aho Putin yavuze ko butandukanye n’ubwabanje bwa Joe Biden.