issa
Musanze: Batanu bamaze gufatirwa mu bikorwa byo kurwanya ubujura bw’amatungo

Oct 20, 2025 - 11:20
 0

Polisi ikorera mu karere ka Musanze imaze gufata abantu batanu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura bwibasira amatungo mu cyumweru kimwe gusa.

Ibi bikorwa byo gufata aba bakekwaho ubujura bw’amatungo cyane cyane arimo inka n’ihene, bije nyuma y’uko hari bamwe mu baturage bagiye bagaragaza ko bugarijwa n’abajura babibira amatungo yabo.

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Musaze, itangaza ko mu bafashwe harimo n’uwasanganwe igihanga (umutwe) cy’inka yari yaraye yibwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyarugu, IP Ignace Ngirabakunzi yavuze ko kurwanya ubujura byahagurukiwe k’ubufatanye n’inzego zitandukanye bityo ko buri wese ugira uruhare muri ibi bikorwa, atazihanganirwa.

Yagize ati “Ibikorwa byose bihungabanya ubutekano bigomba kurwanywa ndetse n’ababigiramo uruhare bagafatwa. Ubufatanye n’abaturage ni ingenzi cyane by’umwihariko mu kurwanya ibi bikorwa by’ubujura kuko bisubiza inyuma iterambere n’imibereho myiza.”

Yakomeje agira ati “Buri wese wishora mu bikorwa bihungabanya umutekano ndetse n’ibi by’ubujura, agirwa inama yo kubireka kuko azafatwa kandi ahanwe. Ibikorwa nk’ibi byo kubafata bizakomeza ndetse hafatwe n’abo bafatanya muri ibyo bikorwa by’ubujura cyane cyane ubukorerwa amatungo.”

Kugeza ubu aba bantu bose bafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe ku byo bakekwaho.

Oct 20, 2025 - 11:45