
S.Kivu: AFC M23 yashyizeho Guverineri mushya
Abarwanyi b’umutwe wa M23 bashyizeho Guverineri mushya w’umujyi wa Bukavu nyuma yo kuwigarurira mu minsi ishize.Kivu y’Epfo:
Guverineri washyizweho ni uwitwa Manou Birato akaba yari umuyobozi ukomeye mu ishyaka Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD).
Uyu kandi yari mu bashyigikiye Vital Kamerhe mu ishyaka rye ariko nyuma baratandukana, maze Manou Birato agahitamo gukurikira inzira ye aho mu 2019, yagiye muri Belgique, ariko nyuma aza kugaruka mu gihugu.
Manou Birato yatoranyijwe nk'umuyobozi wa Sud-Kivu hamwe n'abandi ba visi-guverineri babiri aribo Dunia Masumbuko Bwenge uzaba ashinzwe ibibazo bya politiki n'imiyoborere, , naho Gashinge Juvénal, azaba ashinzwe Ubukungu n'iterambere.
Gusa ku rundi ruhande leta ya Kinshasa ifata ean-Jacques Purusi nka Guverineri w’iyi ntara ndetse mu minsi ishize akaba aherutse kujya kureba Tshisekedi ngo amuhe amabwiriza mashya.