issa
Inzitizi mu buvuzi n’ingamba leta y’u Rwanda yashyizeho mu kuzikemura

Feb 12, 2026 - 18:53
 0

Muri iki gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ibibazo bya serivisi nkeya zihabwa abarwayi mu bigo nderabuzima ndetse no mu bitaro bitandukanye, ibintu abaturage bakomeje kwinubira bavuga ko bibagiraho ingaruka mu gihe baba bagiye gusaba izo serivisi z’ubuvuzi bamerewe nabi, ndetse ko hari n’abo zigiraho ingaruka zirimo no kubura ubuzima.

Umuturage witwa Ndahayo Jean Ndamuru utuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma yabwiye Ukweli Times ko amaze igihe ajya mu bitaro kwivuza, uretse ko kugeza n’uyu munsi ataravurwa bitewe na serivisi idahwitse iterwa n’ibura ry’abaganga.

Yagize ati “Hano mu mujyi wacu wa Huye hari ibitaro ubona ko rwose byiyubashye ariko serivisi zabyo ukabona ko zidakwiye. Maze iminsi njya kwivuriza muri ibyo bitaro ariko serivisi batanga ziri hasi cyane. Nk’ubu maze iminsi ibiri njyayo ariko kugeza n’uyu munsi sindavurwa. Iyo tubabajije ikibitera batubwira ko bafite ikibazo cy’abaganga bake.”

Mayima Jackline, umuturage utuye mu Karere ka Nyanza, avuga ko we aho yivuriza abarwayi bahagana bahabwa serivisi nziza ndetse bakanitabwaho n’abaganga, uretse ko ngo bagira ikibazo cyo guhabwa imiti aho bayandikirwa bakajya kuyigura muri pharmacy kandi baba barishyuye ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Twe aho tuvurirwa twitabwaho ariko ikibazo tugira ni uko nta miti baduha ahubwo bakadusaba kujya kuyigura muri pharmacy ku mafaranga yacu kandi tuba twaratanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.”

Abayobozi b’ibigo nderabuzima nabo bemeza ko ibyo bibazo bakunze guhura na byo, uretse ko bakora ibishoboka byose ngo bite ku barwayi uko bikwiye nubwo abaganga baba bake ndetse rimwe na rimwe imiti ikaba mike bigasaba ko bohereza abarwayi kuyigura muri pharmacy.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iherutse kuba tariki ya 5-6 Gashyantare 2026 ku nshuro ya 20, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko u Rwanda rukomeje gufata ingamba zifatika mu gukemura ibyo bibazo byakunze kugaragara muri serivisi z’ubuzima.

Dr Yvan Butera yavuze ko umubare w’abanyeshuri bari kwiga ubuvuzi wikubye kane, uva ku 1,600 ugera ku 6,400 ku mwaka. Abaforomo bavuye kuri 200 bagera ku barenga 2,000, mu gihe ababyaza bavuye kuri 70 bagera ku 1,000 ku mwaka. Avuga ko ibyo byose bigamije kugabanya icyuho kiri hagati y’abarwayi n’abaganga babitaho.

Yavuze kandi ko serivisi nyinshi zajyaga gushakirwa hanze y’u Rwanda ubu zatangiye kuboneka imbere mu gihugu, zirimo izo gusimbuza impyiko, kubaga umutima, ndetse ko n’imashini zisuzuma indwara ya kanseri ubu zatangiye gukoreshwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yasobanuye ko ibyo byose bigamije korohereza abaturage kubona ubuvuzi bwihuse kandi bugezweho bitabasabye kujya kwivuriza hanze y’igihugu cyangwa muri pharmacy zihenze.

Feb 13, 2026 - 09:22