Rwamagana: Yafunzwe akekwaho kwica umugore we n'umwana
Umugore w’imyaka 28 y’amavuko hamwe n’umwana we w’imyaka itatu bari batuye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana bishwe n’abantu batari bamenyekana, inzego z’umutekano zita murima yombi umugabo we mu gihe iperereza rigikomeje.
Aya makuru yabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 11 Gashyantare 2026 bibera mu Kagari ka Bujyujyu mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryakeye ariko ko bo babimenye mugitondo ubwo babibwirwaga n’abaturage.
Yagize ati “ Twe twabimenye mugitondo, ni abantu batuye mu Kagari ka Bujyujyu, umugore yakoreraga i Kabuga ariko agataha inaha, yakundaga gutaha nijoro rero. Hari ahantu yageraga kubera ko aho batuye hatagera imodoka cyangwa moto umugabo akaza kumufata ku gasantire bagatahana, mugitondo rero twamenye ko bamwiciye ahantu hari ishyamba mu nzira, nta bantu bahatuye.’’
Yakomeje avuga ko basanze umurambo w’uwo mugore bawukubise ikintu kimeze nk’umuhini w’isuka, mu iperereza ry’ibanze ngo inzego z’umutekano zahise zita muri yombi umugabo wa nyakwigendera kuko ari mu bakekwa.
Yavuze ko ari we wajyaga ajya kumutwara buri munsi ariko ko ijoro ryacyeye avuga ko atagiyeyo, kuri ubu ngo iperereza rikaba rigikomeje.


Kinyarwanda
English
Swahili









