issa
Macron ahangayikishijwe n’ibibazo biri muri Madagascar

Oct 14, 2025 - 18:57
 0

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko ahangayikishijwe n’ibibazo bikomeje kubera muri Madagascar, ariko yirinda kugira icyo yemeza ku makuru avuga ko Perezida w’icyo gihugu yaba yarahungiye mu Bufaransa.

Ibi yabitangaje ubwo yarimo aganira n’itangazamakuru ku wa 13 ubwo yari asoje inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’intambara ya Gaza, aho yavuze ko ntacyo ari butangaze ku bijyanye n’aho Perezida wa Madagascar yahungiye, ahubwo akibanda ku bibazo ubu byugarije icyo gihugu cya Madagascar.

Yagize ati “Uyu munsi nta kintu ndi bwemeze ku bijyanye n’ihunga rya Rajoelina. Ariko igihugu cya Madagascar kiri mu bibazo bigaragara. Iyo amategeko ayobora igihugu adahabwa agaciro, ingaruka za mbere zigaragarira ku gihugu ubwacyo n’abagituye.”

Macron yavuze ko ari byiza kuba urubyiruko rwa Madagascar ubwarwo rwaragize uruhare mu gusaba leta guhabwa serivisi nkenerwa, ariko arusaba kwirinda gukoreshwa n’igisirikare cyangwa gukoreshwa mu nyungu z’amahanga.

Perezida Macron yavuze ko u Bufaransa bushyigikiye byimazeyo imbaraga z’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) mu bikorwa byo kugarura ituze no kurinda inzego za demokarasi muri Madagascar.

Iyi mvugo ya Macron ije mu gihe ibintu bikomeje kuba bibi cyane mu gihugu cya Madagascar aho abaturage batuye icyo gihugu bakomeje imyigaragambyo basaba ko Perezida Rajoelina yegura ku butegetsi.

Oct 14, 2025 - 20:21