Ni mirimo ki yahagaritswe ku banyamahanga muri Tanzania?
Guverinoma ya Tanzania yatangaje icyemezo gishya kigamije kurinda abaturage bayo, n'isoko ry’imbere mu gihugu. Ni icyemezo kibuza abanyamahanga gukora ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego zimwe na zimwe z’ubukungu.
Iri tegeko rishya riteganya ko Abanya-Tanzania ari bo bonyine bemerewe gukora imirimo 15 irimo ubucuruzi bwo kudandaza ibicuruzwa bitandukanye, gutanga serivisi zo kohereza amafaranga binyuze kuri telefoni, gusana telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Muri izo nzego kandi harimo gukora isuku, gucuruza ibiribwa ku mihanda, gutanga serivisi z’iposita, gukora radiyo na televiziyo, gusana imodoka no kuzikodesha, ibyo kwamamaza, kugura imyaka iri mu mirima, ibikorwa bimwe by'imyidagaduro ndetse n’imikino y’amahirwe.
Guverinoma yavuze ko umunyamahanga uzarenga kuri iri tegeko agashora imari muri ibyo bikorwa atemerewe, azahanishwa ihazabu ya $4,000, n'igifungo cy’amezi atandatu, ndetse agafatirwa ibihano byo gukurirwaho Visa no kwamburwa uburenganzira bwo kuba muri Tanzania.
Umuturage wa Tanzania uzafatwa afasha umunyamahanga kwinjira muri ubwo bucuruzi, azahanishwa ihazabu ya $2,000 anafungwe amezi atatu.
Ku banyamahanga bari basanzwe bafite ibyangombwa bibemerera gukora muri izo nzego, bazemererwa gukomeza kugeza igihe agaciro kabyo karangiye, hanyuma bagahabwa igihe ntarengwa cyo kuva muri ibyo bikorwa.
Tanzania yasobanuye ko iki cyemezo kigamije guteza imbere abaturage bayo binyuze mu kongerera abanya-Tanzania amahirwe yo kwinjira mu bucuruzi buto n’ubuciriritse, hagamijwe gutuma ubukungu bw’igihugu burushaho gukomera.


Kinyarwanda
English
Swahili









