issa
Gatsibo: Umugabo yishe mugenzi we amushinja kwigira umutoni ku mukoresha wabo

Jan 26, 2026 - 20:11
 0

Umugabo w'imyaka 30 yishe mugenzi we w'imyaka 42 bakoranaga imirimo y'ubuhinzi, bivugwa ko yamwishe amuziza kwigira umutoni ku mukoresha wabo. Ubuyobozi bwemeza ko uyu mugabo yafashwe ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi.

Amakuru avuga ko uwo mugabo w'imyaka 30 uvuka mu Murenge wa Gasange mu karere ka Gatsibo, yishe mugenzi we wari ufite imyaka 42 uvuka mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, bakoranaga imirimo y'ubuhinzi mu murima bari barahawemo akazi na nyiri uwo murima mu kagari k'Akabuga Umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo. 

Amakuru UKWELITIMES yahawe n'abaturage avuga ko  mu rucyerera rwo ku cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026, uwo mugabo yishe mugenzi we amushinja kwigira umutoni ku mukoresha wabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari k'akabuga, Majyambere Silas avuga ko uwo mugabo yicishije ibuye mugenzi we bakoranaga, ndetse yemeza ko uyu mugabo wishwe ngo yahowe kuba umutoni imbere y'umukoresha wabo.

Yagize ati "Baduhuruje nka Saa Saba z'ijoro tuhageze dusanga baragiranye amakimbirane, umwe yica undi akoresheje ibuye. RIB yaraje umurambo w'uwishwe bawujyana ku bitaro kugira ngo hamenyekane icyamwishe noneho ukekwaho kwica uwo mugenzi we ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi."

Gitifu Majyambere yakomeje agira ati" Nyiri ubwite yaravugaga ngo yamuhoye utugambo twe byumvikana ko hari uburyo uwishwe yakoraga neza agashimwa n'umukoresha we."

Twagerageje kuvugana n'umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard kugira ngo tumubaze ku bikorwa by'urugomo bimaze iminsi bigaragara muri ako karere ka Gatsibo, igihe bizadukundira tubagezaho icyo ubuyobozi bubivugaho, dore ko mu cyumweru gishize mu Murenge wa Gitoki havuzwe inkuru y'umugabo watwikiwe inzu mu gihe hanavuzwe urupfu rw'umuturage wakubiswe n'abanyerondo bikamuviramo urupfu.

Jan 26, 2026 - 20:37