
Hagiye kongerwa za miliyali z’amadorali mu ngengo y’imari y’igisirikare cya Amerika
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, irateganya kongera umubare w’amafaranga yashyirwaga mu ngengo y’imari y’Igisirikare cya amerika ikagera kuri miliyali 1000$.
Ni ibyagarutsweho na Perezida w’iki gihugu Donald Trump, aho yatangaje ko igisirikare ari urwego runini bityo ko hakenewe amafaranga menshi.
Avuga ko iki gitekerezo ari bumwe mu buryo bwo gukora amateka yo gushyiraho ingengo y’imari nini y’igisirikare cy’igihugunkurusha ahandi hose ku isi.
Ubwo trump yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu muri White House ku wa 7 Mata 2025, yavuze ko impamvu yo kuzamura aya iyi ngengo y’imari ariko hanze ya amerika ngo hari abanzi benshi.
Yagize ati “ Tugomba kuba dukomeye cyane kubera ko hanze aha hari abanzi benshi. Ni bwo bwa mbere bigiye kubaho, kuko nta muntu urabona ibintu bimeze nk’ibi.”
Ubusanzwe ingengo y’imari yari na miliyari 895$ none ikaba igiye kuzamuka ikagera kuri 1000$.