issa
Nyabugogo: Yataye ubwenge nyuma yo kwibirwa mu nzira ibihumbi 400Frw

Dec 19, 2025 - 17:02
 0

Umugore wo mu Karere ka Gakenke yamaze iminota 30 yataye umutwe nyuma yo kwisaka agasanga yibwe ibihumbi 40frw n'abantu atazi.

Ibi byabereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 19 Ukuboza 2025.

Uyu mugore yambwiye UKWELITIMES, ko amafaranga yibwe ibihumbi 400 yari ayo yari aje kuranguramo ibintu bitandukanye byo gucuruza ndetse atazi ibyo ari bubwiire umugabo we.

Ati "Nari nje kurangura kwa Mutangana noneho ngeze aha nsanga abantu bahuruye ari benshi nzakureba ibyo aribyo ubu nibwo ndebye mu shakoshi ndayabura."

Yakomeje avuga ko yumva yakwiyahura kubera ko afite ubwoba bwo kugera imbere y'umugabo we atajyanye ibyo yamutumye kurangura.

Gusa ubwo twarimo dutegura iyi nkuru abaturage bari barimo kumugira inama yo kujya kubimenyesha Polisi.

Aho yibiwe ibihumbo 400Frw

Dec 20, 2025 - 12:29