issa
Nigeria yakiriye abaturage bayo barenga 140 bahunze intambara iri muri Iran

Mar 13, 2026 - 14:26
 0

Abaturage barenga 140 b’Abanya-Nigeria bakiriwe na leta y’icyo gihugu bavuye muri Iran na Israel, bahunga imirwano ikomeje gufata intera hagati y’ibyo bihugu byombi.

Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko yatangiye gahunda yo gufasha abaturage bayo bari muri Iran gutaha, mu gihe imirwano igikomeje gukaza umurego hagati ya Iran na Israel, aho ibitero by’indege bya Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigikomeje kugabwa mu mijyi ya Iran.

Umuryango w’Abanya-Nigeria baba mu mahanga NiDCOM watangaje ko nubwo nta Munya-Nigeria uraraswa cyangwa ngo akomerekere mu bitero bigikomeje kugabwa muri Iran, ariko umutekano wabo ugenda uba muke cyane ndetse ko ibyo byatumye habaho gahunda yo gushishikariza abo Banya-Nigeria guhunga Iran ibintu bitaraba bibi cyane n’inzira yo gutaha ikabura.

Nyuma y’itangazo ryari ryatangajwe ku wa 10 Werurwe uyu mwaka na NiDCOM ryavugaga ko hari abagize inzego z’umutekano za Nigeria bashyizwe ku mupaka wa Iran na Armenia kugira ngo bakire abaturage babo barimo guhunga intambara, kuri uyu wa Kane tariki ya 12, abarenga 140 bageze muri Nigeria.

Ni urugendo abo baturage barimo gufashwamo n’abakozi ba ambasade ya Nigeria iri muri Iran na Armenia, bigizwemo uruhare n’umuryango w’Abanya-Nigeria baba mu mahanga NiDCOM.

Nigeria kwakira abaturage bayo ni imwe mu ngamba ibihugu bitandukanye bya Afurika bimaze iminsi bifashe zo gukura abaturage babyo mu bice bikomeje kuberamo imirwano mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ibi bibaye nyuma y’uko igihugu cya Kenya nacyo cyaherukaga kwakira abaturage bacyo barenga 100 bavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bitewe n’ibitero bigikomeje kugabwa mu mujyi wa Dubai.

Kugeza ubu leta ya Iran ivuga ko iyo ntambara igikomeje kuba hagati y’icyo gihugu na Israel ku bufatanye na Amerika imaze guhitana abarenga 1,255, mu gihe abarenga ibihumbi 10 bamaze kuyikomerekeramo.

Mar 13, 2026 - 15:15