Kigali: Hari ababyeyi bakura abana mu ishuri bakabatuma gushaka ibyuma
Mu Mujyi wa Kigali haravuga inkuru y'ababyeyi batandukanye bakura abana mu mashuri bakabatuma kujya gushakisha inyuma zo gucuraza kugira ngo babafashe kujya babona ibibatunga no gukemura ibindi bibazo by'amafaranga biba biri mu miryango yabo.
Bamwe muri aba bari munsi y'imyaka 15 bataye ishuri, babwiye UKWELITIMES, ko barikuwemo n'ababyeyi babo.
Bavuga ko ababyeyi babo babakuye mu ishuri kugura ngo bajye bajya gushakisha ibyuma byo kugurisha byitwa inyuma mu rwego rwo kugura ngo amafaranga bazajya babona ajye abunganira mu gukemura ibibazo bitandukanye baba bafite.
Muhizi Emmanuel ni umwana w'imyaka 13 y'amavuko utuye mu Kagari ka Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, wemeza ko nyina yamukuye mu ishuri kugira ngo ajye abasha kumufasha kumutunga we na barumuna be babiri.
Ati " Mama ni umuzunguzayi nta papa ngira, yankuye mu ishuri kubera ko ngo papa ataryishyuraga bikamugira kunyishyirira, yarsmbwiye ngo njye njya gusyaga kugira ngo njye mufasha kubera ko kubona ibidutunga na barumuna banjye babiri bijya bimuhora cyane."
Avuga ko yacikishirije amashuri ageze mu mwaka wa Kabiri w'amashuri abanza ndetse amafaranga yose abonye ku munsi ayatahana akayaha nyina.
Ati " Ku munsi hari ubwo mbona nk'ibihumbi 2 cyangwa ibihumbi 3 ariko amafaranga yose nyashyira mamayi akaduhahira andi we aba yakoreye akayabika kugira ngo azayishyure inzu tubamo i Muganza."
Berwa Patrick w'imyaka 14, we avuga ko yavuye mu ishuri ageze mu wa Kane w'amashuri abanza abitewe na nyina.
Yagize ati " Wowe se wajya kurya waburaye? Mama wanjye ubusanzwe akora isuku mu muhanda akanamesera abantu, rero yarambwiye ngo nanjye narakuze nzamenye ubwenge njye nishakira ibintunga kandi nibyo bizamfasha kuba umugabo nk'abandi kubera ko nawe aho yigejeje nta mubyeyi we n'umwe wabigizemo urihare mpita mva mu ishuri uko."
Umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Gatsata Akarere ka Gasabo, we avuga ko bugarijwe n'ubujura bikorwa n'aba bana.
Ati " Leta izadufashe kubera ko ubu usigaye winjira mu nzu Gato usize ikintu hanze wagaruka ugasanga bamaze kugitwara kandi bikorwa n'aba bana baba bashaka inyuma kuko bakunda kwiba amasafuriya n'imbabura na robine."
UKWELITIMES yagerageje guhamagara umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, kugira ngo ayibwire ibyo bari guteganya mu gukemura iki kibazo ariko ntiyabasha kuboneka.


Kinyarwanda
English
Swahili









