Huye: Umusore yasanzwe amanitse mu giti yapfuye
Umusore wo mu Karere ka Huye ufite imyaka 25, yasanzwe mu giti ari mu mugozi yapfuye, hakekwa ko yaba yishwe 'abagizi ba nabi bakamumanikamo.
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 19 Ugushyingo 2025, mu kagari ka Mpare, Umurenge wa Tumba, ho mu Karere ka Huye, ahagana saa kumi n’ebyiri, ubwo abari batangiye kujya mu kazi babonaga nyakwigendera ari kunagana mu giti yapfuye.
Abaturage babonye nyakwigendera bavuga yari asanzwe acuruza amasambusa muri santere ya Dansingi ndetse nta muntu bagiranaga amakimbirane haba mu rugo no mu baturanyi.
Umwe yagize ati “Aha i Mpare haba inzoga zitwa dundubwonko abantu benshi bazinyweye batakaza ubumuntu, kwica umuntu bikaba nta kintu bibawiye. Birashoboka ko ari bo bamwishe bakaza kumumanika.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko bakimara kubona amakuru y’abaturage n’inzego z’ibanze bahise batabara, bafata umurambo wa nyakwigendera bawujyana ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), gukorerwa isuzuma.
Yagize ati “Amakuru y’ibanze aragaragaza ko nta makimbirane yagiranaga n’umuryango we, dutegereje ko iperereza rigira amakuru ku cyaba cyamwishe.’’
Yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, anawizeza ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bazabone ubutabera bunoze ku muntu wabo binyuze mu iperereza ryimbitse rizakorwa, anasaba uwaba afite icyo azi ku by’uru rupfu wese guha amakuru inzego zibishinzwe kugira ngo iperereza ryihute.


Kinyarwanda
English
Swahili









