Umuryango wa AU wikomye Igisirikare cya Madagascar nyuma y’ihunga rya Perezida
Mu nama y’Agashami k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe Amahoro n’Umutekano yabaye kuri uyu wa Gatatu yashimangiye ko Imbaraga z’itegeko zigenga ibihugu bigize uwo muryango ziruta imbaraga za gisirikare zo muri ibyo bihugu.
Muri iyo nama Umuvugizi wa Komisiyo ya AU, João Lourenço Perezida wa Angola yongeye kwibutsa isi ko uwo muryango ugihagaze neza ku mahame yawo, mu kubahiriza amategeko awugenga no gukemura amakimbirane n’ibibazo bigaragara mu bihugu bigize uwo muryango nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa AU.
João Lourenço muri iyo nama yavuze ko yamaganiye kure uburyo ubwo ari bwo bwose bwo guhirika ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko buzwi nka 'coup d'état', avuga ko ubwo buryo bisa n’aho ari bwo buri mu gihugu cya Madagascar ubu.
Umuvugizi wa AU yasabye ko habaho ubufatanye bukomeye hagati y’umuryango wa AU, SADC na IOC mu gukemura ibibazo byose biri mu gihugu cya Madagascar, anasaba ko muri icyo gihugu hahita hoherezwa itsinda ryihariye rishinzwe kugenzura uko ibintu bihagaze, aho ibibazo biri bityo hamenyekane ababa bari inyuma y’ihirikwa ku butegetsi rya Rajoelina kugira ngo bifashe AU gufata imyanzuro ishingiye ku bimenyetso bifatika no ku makuru yizewe.
Umuvugizi wa AU yavuze ko ibihugu byose bigize uwo muryango wa Afurika y'Unze Ubumwe ko amategeko ndetse n’ibiganiro bigize uwo muryango ko ahanini ari byo bigira agaciro gakomeye mu miyoborere kurusha imbaraga z’ingabo za gisirikare zigize ibyo bihugu.
Yagize ati “Abanyamuryango bacu bagomba kumva ko amategeko atugenga ko ari yo agomba kugira agaciro kanini mu miyoborere kurusha imbaraga za gisirikare, kubera ko twe nk’umuryango umwe tugomba gukoresha uburyo bushingiye ku mategeko no mu biganiro.”
Iyi nama ibaye nyuma y’uko mu gihugu cya Madagascar habaye ihirikwa ku butegetsi ryatumye Perezida wacyo Rajoelina ahunga icyo gihugu bitewe ahanini n’imyigaragambyo yakozwe n’abatuye icyo gihugu bari biganjemo urubyiruko bakaza gushyigikirwa n’ingabo za gisirikare z’icyo gihugu.
Umuryango wa AU washimangiye ko uko byagenda kose udateze kwemera impinduka z’ubutegetsi zitanyuze mu mategeko, bityo ko ibibazo biri muri Madagascar birimo gushakirwa umuti ugomba kubikemura mu gihe Perezida w’icyo gihugu we kugeza ubu ari mu buhungiro ahatazwi.


Kinyarwanda
English
Swahili









