Maj Gen Nyakarundi mu ruzinduko i Cabo Delgado
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Uru ruzinduko Maj Gen Vincent Nyakarundi, yarutangiye ku wa 26 Gashyantare 2026.
Maj Gen Nyakarundi ari kumwe n’itsinda ayoboye ubwo bari mu Mujyi wa Pemba, bagiranye ibiganiro n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique (FADM) zirwanira ku butaka, Maj Gen André Rafael Mahunguane, byibanze ku gusuzumira hamwe ishusho y’umutekano muri Cabo Delgado ndetse no kurebera hamwe gahunda z’ibikorwa bya gisirikare biri imbere.
Inzego z’umutekano z’ibihugu byombi yaba iz’u Rwanda n’iza Mozambique, zashimangiye umurava n’ubushake bwo gukomeza ubufatanye no gukorera hamwe mu kugera ku ntego zihuriweho z’ibikorwa bya gisirikare.
Izi ntumwa zaje no kugirana ibiganiro na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo. bahabwa ishusho uko ishusho y’umutekano yifashe muri iyi ntara, aho ibyo biganiro kandi byanagarutse ku bikorwa bihuriweho by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique mu kurwanya iterabwoba, ndetse hanareberwa hamwe ingamba zo kurushaho gushimangira umutekano muri iyi ntara.
Maj Gen Nyakarundi yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, agaragaza ko ubudatsimburwa n’ubwitange byazo byagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado.
Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije gukomeza kugarura ituze mu bice byose bigize iyi ntara.
Maj Gen Mahunguane yashimiye uruhare rw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kurwanya iterarwoba, agaragaza akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Impande zombi zashimangiye ubushake buhamye bwo guharanira amahoro, umutekano n’ituze rirambye ku baturage ba Mozambique no mu karere muri rusange.
Mu nama yahuje iri tsinda ryo mu Ngabo z’u Rwanda na Guverineri Valige Tauabo, uyu muyobozi yashimye uruhare rukomeye rw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kugarura umutekano mu ntara yose, ndetse n’umusanzu zitanga mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye zikora.
Kuri uwo mugoroba wo ku wa 26 Gashyantare Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, yaje no gusura icyicaro gikuru cy’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado kiri muri Mocímboa da Praia.
Aganira n’Ingabo n’Abapolisi, yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, bubashimira ubutwari n’ubwitange bagaragaza mu kazi kabo.
Maj Gen Nyakarundi yabasabye gukomeza kuba maso, ashimangira ko ikinyabupfura ari inkingi ya mwamba mu gutuma bagera ku ntego y’ubutumwa barimo, bugamije gushyigikira Mozambique binyuze mu bikorwa byo kurwanya iterarwoba no gufasha muri gahunda zigamije guteza imbere urwego rw’umutekano muri iki gihugu.
Kuva muri Nyakanga 2021, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n’umutwe wa Ansar al Sunnah.
Kuva inzego z’umutekano zatangira gukorera muri Cabo Delgado, zirukanye ibyihebe, zibikura mu birindiro bihoraho byari byarashinze mu turere dutandukanye, bihungira mu mashyamba na ho zirabihasanga, zirabitsinsura.


Kinyarwanda
English
Swahili









