Butembo: Batangaje iminsi ibiri yo kwibuka abishwe na ADF banakomeza gusaba amahoro
Abaturage b'i Butembo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru bazayoborwa mu mihanda mu mahoro banasaba ko inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’igihugu batabara abaturage kugira ngo amahoro asubire mu Ntara.
Abaturage ba Butembo batangaje gahunda y'iminsi ibiri yo guha icyubahiro abishwe na ADF, bakavugako bazahagarika, ibikorwa byabo mu minsi ibiri kugira ngo bibuke abishwe n’imitwe ya ADF mu duce twa Ntoyo, Byambwe, Mukondo, Mabambi n’ahandi mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.
Umunsi wa mbere, ni kuwa 28 Ugushyingo 2025, utegurwa na synergie y’amatsinda y’abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta, ugamije kugaragaza ko abatavuga rumwe n’ibikorwa by’iterabwoba badashobora kwihanganira ibi bikorwa no gusaba Leta kugira icyo ikora.
Umunsi wa kabiri, kuwa 2 Ukuboza 2025, utegurwa na Synergie y’Imiryango y’Abagore ya Butembo (SYOFEM), ugamije kwerekana uburakari ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’ingaruka z’ibikorwa bya ADF ku mibereho yabo.
Bazayoborwa mu mihanda mu mahoro banasaba ko inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’igihugu batabara abaturage kugira ngo amahoro asubire mu Ntara.


Kinyarwanda
English
Swahili









