issa
Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan, hitezwe amasezerano mashya y’ubufatanye

Sep 19, 2025 - 18:54
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Azerbaijan, aho yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Heydar Aliyev. Yakiriwe mu buryo bw’icyubahiro na Visi-Perezida Samir Sharifov, mu rwego rwo kumugaragariza ikaze ryihariye muri iki gihugu cyo mu karere ka Kawkazi.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame biteganyijwe ko azasura ibice by’amateka y’igihugu cya Azerbaijan. Ku wa Gatandatu azerekeza ku Rwibutso Alley of Honor, ahashyinguwe uwabaye Umuyobozi Mukuru w’igihugu, Heydar Aliyev, aho azashyira indabo mu rwego rwo kumwunamira. Nyuma yaho, azasura Victory Monument, ikimenyetso cy’intsinzi mu ntambara ya mbere n’iya kabiri za Karabakh, nk’uko gahunda yateguwe ibigaragaza.

Mu bikorwa by’ingenzi, Perezida Kagame azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, mu Ngoro ya Perezida ya Zugulba. Nyuma y’ibi biganiro, aba bayobozi bombi bazayobora ibiganiro byagutse by’impande zombi bigamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Azerbaijan. Biteganyijwe ko hazemezwa amasezerano mashya mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburezi, ubucuruzi, serivisi z’indege ndetse no mu gutanga serivisi z’abaturage.

Ibiganiro bizakurikirwa n’ikiganiro n’itangazamakuru, aho aba bakuru b’ibihugu bazagaragaza ibyavuye mu biganiro byabo ndetse n’icyerekezo gishya cy’imikoranire y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na Perezida Aliyev baherukaga guhurira bwa mbere mu Ugushyingo 2024 mu nama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ikirere, COP29, yabereye i Baku. Uru ruzinduko rurashimangira ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza gutsura ubufatanye mu nzego z’ubukungu n’imibanire y’abaturage, hagamijwe guhanga amahirwe mashya y’iterambere rirambye.

Sep 19, 2025 - 19:29