Umutoza wa Al Hilal SC yakaniye CAF Champions League y’umwaka utaha
Umunya-Romania utoza Al Hilal SC, Aurelian Laurentiu Reghecampf, yatangaje ko yishimiye kongera amasezerano muri iyi kipe, azatoza kugeza muri Kamena 2027 ariko kandi agaragaza ko agiye kwita ku gikombe cya CAF Champions League umwaka utaha.
Mu kiganiro yagiranye Romania Sport, Reghecampf yatangaje ko yishimiye iyi ntambwe ndetse asezeranya abafana kuzafasha Al Hilal SC kuzatanga umusaruro mwiza muri uyu mwaka w’imikino mushya utandukanye n’uwo yatanze muri uyu mwaka ushize.
Yagize ati “Nishimiye kongera amasezerano. Nabonye ubufasha bukomeye muri iyi kipe, kandi nsezeranya ubuyobozi n’abafana ko tuzabona umusaruro mwiza kurushaho mu mwaka utaha.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko intego ze zitari ugutwara ibikombe byo mu gihugu imbere gusa, ahubwo ko ashaka ko Al Hilal iba imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana CAF Champions League.
Yagize ati “Icyifuzo cyanjye kirenze gutwara ibikombe byo mu gihugu imbere. Ndashaka ko Al Hilal iba imwe mu makipe akomeye ahatanira igikombe cya CAF Champions League. Nizera ko dushobora kubigeraho tubifashijwemo n’ubuyobozi ndetse n’abafana.”
Amakuru yatangajwe n’iki gitangazamakuru avuga ko amasezerano mashya ya Reghecampf afite agaciro ka miliyoni imwe y’amayero (€1.000.000) muri uyu mwaka mushya w’imikino. Azakomeza kandi gukorana n’abungiriza be ndetse agumane ububasha bwagutse mu miyoborere ya tekiniki y’ikipe.
Mu mwaka ushize w’imikino, Reghecampf yafashije Al-Hilal kugera muri ¼ cy’irangiza cya CAF Champions League, aho yasezerewe na RS Berkane yo muri Morocco. Yanatwaye kandi ibikombe bya shampiyona ya Sudan n’iy’u Rwanda.
Uyu mutoza yifuzwaga n’amakipe akomeye yo muri Algérie arimo CR Belouizdad na JS Kabylie, ariko yaje kumvikana na Al Hilal SC gukomeza kuyitoza indi saison imwe.
Laurentiu Reghecampf yahigiye kwegukana CAF Champions League

Kinyarwanda
English
Swahili








