Ntakitwirukansa, babanze batware ibikombe! Chairman wa APR FC avuga ku bakinnyi bagiye gusoza amasezerano
Chairman wa APR FC, Brig Gen. Deo Rusanganwa, yatangaje ko abakinnyi barimo gusoza amasezerano ntakibirukansa mu kuyabongerera ariko anagaruka ku gikombe cy’Intwari uko bakiteguye.
Ibi Chairman yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mutarama 2026, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, agaruka kuri byinshi birimo igikombe cy’intwari, abakinnyi barimo gusoza amasezerano ndetse n’ibindi byinshi byibazwa muri APR FC.
Mu ikipe ya APR FC, abakinnyi batari bacye bazasoza amasezerano muri iyi meshyi, barimo Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Gilbert, Cheick Djibril Ouattra, Byiringiro Gilbert ndetse n’abandi.
Chairman wa APR FC, Brig Gen. Deo Rusanganwa, iki kintu yakigarutseho avuga ko ntakibirukansa ahubwo icyo bitayeho cyane ubu ari ibikombe naho ibindi byo kubongerera amasezerano n’ibintu bazakora bitonze kuko bagifite igihe.
Yagize ati “ Ntakitwirukansa, haracyari amezi atanu icyo twitayeho cyane n’ibikombe. Babanze batware ibikombe ibindi twanaganira bakina, ntabwo ari ibintu bitwirukansa. Umukinnyi afite ‘Offer’ nziza, twamureka akagenda. Murabizi APR FC nta muntu ijya ibuza kugenda.”
Chairman kandi yatangaje ko iki gikombe cy’Intwari bakiteguye neza ndetse ko muri iki gihe arimo kwifuza gutwara ibikombe byose kuko abona ari ingenzi cyane ahubwo atazi uko andi makipe azabigenza kugira ngo agire ibyo abarekera.
Yagize ati “ Nsigaye mbona ibikombe byose ari ingenzi. Sinzi uko bizagenda n’aba bagenzi banjye. Niba bazaza kunsaba ngo ngire ibyo mbasigira, ariko imyiteguro yanjye inyereka ko bose mbari hejuru. Nubwo twajya mu biganiro mpaka nziko nabibatwara, nta kundi mu kibuga tuzakina ariko turiteguye.”
Ikipe ya APR FC nyuma yuko ubu yicaye ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, irimo no kwitegura igikombe cy’intwari aho kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2026, izakina na AS Kigali mu mukino wa 1/2.
Ikipe ya APR FC iheruka gutwara igikombe cya Super Cup itsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego 4-1. Ibikombe bitatu, birimo igikombe cya Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro byose yatwaye ku ngoma ya Brig. Gen. Deo Rusanganwa.
Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Deo Rusanganwa asigaye abona ibikombe byose ari ingenzi cyane


Kinyarwanda
English
Swahili









