issa
Gutandukana na Jado Castar byaroroshye! Samir Sylivestre wa RBA yatangaje

Jul 11, 2025 - 12:53
 1

Umunyamakuru wa Siporo mu biganiro bitandukanye bya RBA, Samir Sylvestre Nsanzimana, yatangaje ko kuva kuri B&B Kigali FM bitigeze bimugora cyane.

Ibi uyu munyamakuru yabitangaje mu ijoro ryacyeye tariki 11 Nyakanga 2025, mu Kiganiro kirambuye yagiranye na Shene ya YouTube yitwa UKURI KUTAVUZWE. 

Samir Sylivestre yatangaje byinshi birimo ko kuva kuri B&B Kigali FM, ngo ntabwo byamugoye cyane kuko byasabaga ibiganiro n’umuyobozi wa Radio, Bagirishya Jean De Dieu uzwi nka Jado Castar.

Yagize ati “ Byari byoroshye kuko igihe cyari kigeze ko nsohoka kandi buriya umuntu wese igihe kiragera akava ahantu hamwe akajya ahandi kuko siho hantu ha mbere nari mbaye. Ahantu navuye bingoye ni kuri Sana Radio kuko nibo bantu banyizeye nta handi hantu banzi. Nahakoze imyaka 3. Kuri B&B mu myaka 4 nari mpamaze, kugenda nkababwira ko ngiye ntabwo byagoranye cyane.”

Samir Sylivestre yakomeje avuga ko kujya kuri RBA yakurikiraga inzozi ze kuko ngo yakuze yumva azakorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru.

Yagize ati “ Navuga ko nakurikiraga inzozi zanjye kuko nyiri muto natekerezaga kuzakorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, sinavuga ko ari amafaranga.”

Samir kandi yavuze ko gukora muri B&B FM ngo baragukuza kuko ni mu muryango.

Yagize ati “ N’umuryango. Bariya bantu baragukuza kuko ikiza cyabo, bose ni abanyamakuru yaba umuyobozi n’abandi bose barakwigisha.”

Uyu munyamakuru yagarutse kandi ku bibera mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, avuga ko bigoye ko watera imbere kuko usanga amakipe ubwayo yivangira buri gihe.

Samir yagaragaje ko amakipe yo mu Rwanda agura abakinnyi bari hasi kuko nta mukinnyi waza mu Rwanda avuye ahantu hakomeye azi umupira ahubwo biba byanze cyangwa ari ikibazo cy’imyitwarire.

 Samir wa B&B FM yerekeje kuri Magic FM | IGIHE

   Wifuza kureba ikiganiro kirambuye Kanda hano

https://youtu.be/N6ZxQUZC6Ek?si=ocn6BuWE63U8elAK

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Gutandukana na Jado Castar byaroroshye! Samir Sylivestre wa RBA yatangaje

Jul 11, 2025 - 12:53
Jul 12, 2025 - 08:21