CP Theos Badege yagizwe Komiseri Mukuru Wungirije muri RCS
CP Theos Badege wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ndetse akanakora muri Interpol yagizwe Komiseri Mukuru Wungirije muri RCS.
Uyu CP Badege, ni umwe mu bayobozi bashya bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku tariki ya 2 Mata 2026, yabereye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
CP Badege, yabaye Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu bihe bitandukanye kubera ko mu 2013 yavuye ku buvugizi bwa Polisi agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID).
Mu mwaka wa 2016 yongeye kugirwa umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ndetse yari amaze igihe akora muri Interpol.


Kinyarwanda
English
Swahili








