issa
Perezida Kagame ashyigikiye ubufatanye bwa Afurika mu mushinga wa Simandou

Nov 12, 2025 - 13:16
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yifatanyije n’abayobozi b’ibihugu bya Guinée na Gabon, Perezida Mamadi Doumbouya na Perezida Brice Oligui Nguema, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa Simandou Iron Ore Project, umwe mu mishinga minini y’iterambere ku mugabane wa Afurika.

Uyu mushinga, uherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Guinée, uzwi nk’ahantu hafite umutungo munini w’ubutare bwa fer (iron ore) utarakoreshwa ku isi hose. Abahanga bavuga ko ushobora kuba urimo hafi miliyari 2.5 z’amatoni y’ubutare, bigatuma uba umutungo wa mbere w’ubu bwoko utaracukurwa kugeza ubu ku isi.

Simandou Iron Ore Project ni umushinga munini cyane, ugena ko hazubakwa umuyoboro wa gari ya moshi wa kilometero 600, uzajya ukoreshwa mu gutwara ubutare bwose buzacukurwa, ariko unakorwe ku buryo uzajya ukoreshwa no mu bindi bikorwa bitari ibyo gucukura, harimo ubwikorezi rusange bw’abantu n’ibicuruzwa.

Uyu muyoboro uzahuza agace ka Simandou n’icyambu cya Morebaya ku nyanja ya Atlantika, bigatuma Guinée iba igihugu gifite imiyoboro ifasha mu bucuruzi mpuzamahanga ndetse no mu koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byo mu karere.

Perezida Paul Kagame, wagiye muri Guinée ku butumire bwa mugenzi we Mamadi Doumbouya, yashimangiye akamaro k’ubufatanye mu guteza imbere ibikorwa remezo byambukiranya imipaka. Mu ijambo rye, yavuze ko “Afurika ifite umutungo utagira uko usa, ariko ikeneye gushyira hamwe mu kubyaza umusaruro ibyo ifite, hashingiwe ku gukorera hamwe, ku kinyabupfura n’inyungu rusange.”

Ku Rwanda, uyu mushinga ushobora gufungura amahirwe mashya mu by’ubukungu binyuze mu bucuruzi n’ubwikorezi mpuzamahanga. Gari ya moshi ya Simandou izaba imwe mu nzira nshya zishobora koroshya ubucuruzi hagati y’Afurika y’Iburengerazuba na Afurika yo hagati, aho u Rwanda rushobora gukoresha iyi nzira mu kugeza ibicuruzwa cyangwa mu kwinjira mu masoko mashya yo muri icyo gice.

Nov 12, 2025 - 13:17