issa
Ngoma: Yafunzwe akekwaho kwica uwo abereye se wabo, amuziza kumwibira inzoga

Dec 30, 2025 - 14:00
 0

Umugabo wo mu Kagari ka Mutsindo mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma, yatawe muri ymbi akekwaho kwica umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 abereye se wabo, amuziza gutaburura urwina akamwibira inzoga.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu mugabo yicishije inkoni umwana abereye Se wabo ndetse byabereye mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Mutsindo mu Murenge wa Gashanda.

Amakuru avuga ko uyu musore yakubiswe inkoni nyinshi na Se wabo ku mugoroba wo ku wa 28 Ukuboza 2025 ndetse ko umurambo we wasanzwe mu ishyamba mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025.

Abatuye muri aka gace, bemeza ko nyakwigendera yagiye kwa se wabo maze ahiba ijerekani y’inzoga ayisangira na mukuru we. Se wabo aza kumufata aramukubita arapfa arangije ahita ajya kumujugunya mu ishyamba.

Umunyamabaganga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, yabwiye IGIHE ko se wabo w’uyu musore wapfuye yemereye ubuyobozi ko yibwe inzoga yari yataze mu rwina, ariko ko nta muntu yabonye wazibye cyangwa se ngo abe afite ibimenyetso byerekana ko ari uwo musore wazibye.

Yakomeje avuga ko basanze umurambo mu ishyamba bahurujwe n’abaturage, bavugaga ko ashobora kuba yishwe n’inkoni za se wabo.

Yagize ati “Twakoranye inama n’abaturage tubabwira ko ibintu byo kwihanira atari byiza. Abakekwa ni se wabo bivugwa ko bapfaga amakimbirane yo mu miryango nawe yafashwe ubu ari kubazwa na RIB, bizamenyekana neza nyuma y’ibizava mu iperereza.’’

Yongeyeho ko se wabo wa nyakwigendera ariwe wahise atabwa muri yombi aho akekwaho kwica uwo musore, yemeza ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane ukuri. 

Ati “Ubutumwa dutanga kirazira ko umuturage yihanira, niba uwo mwana hari n’ikosa yari afite cyangwa hari icyo yangije cyo mu muryango, ntabwo bikwiye ko umuntu yihanira kandi hari inzego z’ubuyobozi abantu bakwiyambaza ibyo bibazo bigakemuka. Ikindi turasaba ko buri muntu wese aha agaciro mugenzi we.’’

Kugeza ubu uwo mugabo bikekwa ko yishe uwo musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibungo mu gihe iperereza rikomeje.

Dec 30, 2025 - 15:12