issa
Bazakizwa n’ibihe!Intambara y’amagambo hagati ya Bruce Melodie na DJ Adams yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Jun 11, 2026 - 10:44
 0

Bruce Melodie yasubije DJ Adams ko nta kintu yamariye umuziki nyarwanda usibye gusenya abahanzi. Ni mu gihe Adams yavuze ko abahanzi bihuriza hamwe bagategura igitaramo kuri we abifata nk'igiterane. Yanenze The Ben na Bruce Melodie bananiwe kuzuza BK Arena mu gihe King James yacuruje amatike agashira ku isoko ari umwe. Izo ngingo zose ntabwo zivugwaho rumwe mu ruganda rw'imyidagaduro bitewe n'uko buri wese afite uko abyumva.

Umuhanzi Bruce Melodie wababajwe bikomeye n’ibyavuzwe na DJ Adams ku bahanzi barimo itsinda rya Urban Boyz, Element Eleeh, Bruce Melodie, The Ben n’abandi.

DJ Adams yavuze ko atemera ibitaramo by’abahanzi benshi bihuriza hamwe bagakora igitaramo aho bene ibyo bitaramo yabyise’Ibiterane’. Yavuze ko itsinda rya Urban Boyz ryari rigizwe n’umuhanzi Safi Madiba gusa abanda yababonaga nk’inyongeramurongo’Hyper’.

Ageze kuri Bruce Melodie yavuze ko igitaramo yakoze yizihiza imyaka 10 yari amaze mu muziki, atavuga ko cyari igitaramo ahubwo yahuruje abahanzi ibyo yise’igiterane’.

 DJ Adams yashimiye King James wabashije gucuruza amatike yo muri BK Arena agashira ari wenyine.

Aha naho yavuze ko abahanzi The Ben na Bruce Melodie bananiwe kuzuza BK Arena ari babiri bityo ibyo bakoze ku itariki ya mbere Mutarama ishyira ebyiri 2026 cyari igiterane aho kuba igitaramo.

Aya magambo rero yakorogosheye Bruce Melodie ku buryo ubwo yaganiraga na MIE EMPIRE yavuze mu mvugo yahuranya ko DJ Adams nta kintu yamariye umuziki nyarwanda nawe ubwe ntacyo yimariye.

 DJ Adams ni we watangije inkundura yo gukebura abahanzi bo mu Rwanda kudashishura indirimbo zo hanze.

 Ni umusanzu akwiriye gushimirwa kuko wasangaga abahanzi baterura indirimbo iri mu ndimi z’amahanga bakayikora mu Kinyarwanda barangiza bakiyitirira umwuga w’ubuhanzi.

Undi musanzu akwiriye gushimirwa n’imiririmbire y’imbona nkubone’live’ aho mbere y’uko yerekana ko ari ikibazo wasangaga mu bitaramo abahanzi bakora’Playback’

Indi ntambara yarwanye nayo uw’umwe n’iy’uburyo abahanzi nyarwanda bagira umwimerere mu ndirimbo zabo, ikintu cyashoboraga gutumbagiza muzika nyarwanda i kantarange ariko bitewe n’uko batabisobanukiwe, benshi muri bo biyemeje gukora Hip Hop, R&B n’injyana ya Afrobeats kandi ntibateze kurusha ba nyiri ziriya njyana kuzikora neza.

 Iyi ntambara niyo ubona ko yaburiwe igisubizo mu gihe izindi yarwanye yazitsinze nubwo kuri ubu amateka adashobora kumushimira nk’ibisanzwe mu Rwanda, aho umuntu ashimirwa yapfuye.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu ruvangitirane rw’umuziki urimo R&B, Afrobeats, Afrohouse, n’izindi njyana zije zose azirohamo bitewe nuko nta mwihariko u Rwanda rufite mu njyana.

Ku rundi ruhande ariko DJ Adams nawe ntakwiriye gutesha agaciro imbaraga z’abahanzi bashyira mu kwihuza bagakora ibitaramo mu rwego rwo gushaka imibereho kuko nabyo byafatwa nko kwangiza ubucuruzi bw’abahanzi mu gihe nta handi bafite bakura amaramuko.

Muri rusange muzika nyarwanda ifite igikuta cy'amabuye itajya irenga iyo umuhanzi azamuye agatwe ashaka kurema isoko ryo mu karere, hirya y'akarere no gushaka gufata Afurika. I

cyo gikuta giterwa no kuba nta muziki wihariye u Rwanda rufite wo kujyana i mahanga mu gihe abahanzi bakora nk'ibyo ab'ahandi bakora neza kubarusha biragoye ko icyo gikuta bazakirenga.

 Abashoramari, abahanzi, n'itangazamakuru baragerageje ariko igihe cyose baticaye ngo bibwize ukuri ku muziki bashobora gukora ukaba nk'ikirango cy'Abanyarwanda, buri wese azajya yirenganya cyangwa se arenganye uwo begeranye.

Ni igisubizo Afurika y'Epfo yavugutite umuti ubwo bimakazaga Amapiano none kuva mu ntara ya Guateng kugeza i Nyarugenge, buri wese arayizi. Ni cyo kimwe na Nigeria yimakaje Afrobeats ikaba iri kuririmbwa mu gikombe cy'isi. 

Ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yashyize imbere Rhumba none ba Fally Ipupa buzuza sitade nini zo mu Bufaransa mu gihe abahanzi bo mu Rwanda bagitaramira inshuti zabo mu byumba biberamo inama cyangwa se ibirori byoroheje kuko nta bantu bazi muzika nyarwanda.

Muri make, abahanzi bo mu Rwanda nta cyo batagerageje ikibura ni ukwishakamo igisubizo ku muziki wo kujyana i mahanga kandi u Rwanda rufite injyana gakondo zirenga 100 zakabaye zivugururwa zikavamo iyo bahuriraho.

Jun 11, 2026 - 10:48