issa
Abafana ba The Ben na Bruce Melodie bakwiriye kwitwara gute ?

Jan 5, 2026 - 09:13
 0

Abafana banyuzwe n'imiririmbire ya Bruce Melodie abandi bashima iya The Ben. Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje intambara y'amagambo yo gukomeza kwerekana ko The Ben ari ntagereranywa mu gihe abandi bamaze kwimika Bruce Melodie nk'umwami wa 'Live' muri muzika nyarwanda. 

Kuri ubu inkuru ishyushye n'iy'igitaramo cyabaye ku ya 01 Mutarama 2026. Icyo gitaramo cyahuriyemo The Ben na Bruce Melodie ariko abahanzi bandi nabo bahabwa urubyiniro barigaragaza. Abahawe umwanya barimo Diez Dola, Alto,Logan Joe,Yeweeh,Gisa Cyinganzo na Beno View.

Igitaramo nyirizina cyari kigamije guca impaka hagati ya The Ben na Bruce Melodie mu rwego rw'ibyitwa 'Music Diss' cyangwa se ihangana rishingiye ku bucuruzi 'Concert battle '. 

Kandi koko abafana baje kureba igitaramo buri wese mu mutima we yatashye azi uwahize undi. 

Gufana bishingira ku marangamutima cyane kurusha kukuba byashingira ku mpamvu runaka zishobora gusobanurwa hakoreshejwe imibare n'ibimenyetso.

 Imbere muri Bk Arena abafana bagaragaje imyitwarire myiza yo guhanganisha uburyo bugezweho burimo kwambara imyenda iriho Bruce Melodie abandi bambaye iriho'Tiger' .

Nta muhanzi wavugirijwe induru bitewe wenda no kuba hari abatamwishimiye. Benshi mu bafana bari bananiwe,abandi batangiye gucika intege kubera gusoma agasembuye, ku buryo hari abatarihanganiye gutegereza The Ben, kuko bahise basohoka barataha.

Ni amakosa akwiriye gukosorwa mu bitaramo biri imbere ku buryo umuhanzi mukuru cyangwa se uwateguye yibuka ko nta mufana bafitanye amasezerano yo kuguma ahabereye igitaramo bityo akaba yaza ku rubyiniro mbere, gukoresha abahanzi bake no kubahiriza igihe.

Nyuma y'igitaramo abafana banyuzwe n'imiririmbire ya Bruce Melodie abandi bashima iya The Ben. Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje intambara y'amagambo yo gukomeza kwerekana ko The Ben ari ntagereranywa mu gihe abandi bamaze kwimika Bruce Melodie nk'umwami wa 'Live' muri muzika nyarwanda. 

Ibyavuzwe byose biri mu mujyo wo gukomeza kuruhura abantu mu mutwe kuko igitaramo iyo kirangiye ntigikomeze kuvugwa, ntabwo kiba cyaranyuze abakitabiriye.

 Icyakora nta mufana ukwiriye kugwa mu mutego wo guteza urugomo ku wo batabyumva kimwe kuko The Ben na Bruce Melodie bari mu bucuruzi bwumvikanyweho bigizwemo uruhare na Coach Gaël dore ko amasezerano bayakoreye iwe my rugo.

Byumvikane neza, ufite uruhande ariho arukomereho ariko afane adateza imvururu ahubwo avuge uko abyumva ntawe abangamiye.

N'itangazamakuru rikwiriye kudaheza inguni rigaha umwanya ungana buri ruhande bityo igitaramo kigakomeza kuba isereri mu mitwe y'abanyarwanda.

Hategerejwe ibitaramo bine (4) Bruce Melodie azakorera mu ntara enye (4) zigize u Rwanda. Ni ibitaramo azahuriramo na The Ben nk'inyishyu y'ibikubiye mu masezerano bombi bashyizeho umukono imbere ya 'Notaire'.

Aha naho hazarebwa uzitwara neza kurusha undi n'ufite abafana benshi mu gihugu. 

Jan 5, 2026 - 09:18