Isimbi Model yagaragaje urugendo rutoroshye yanyuzemo mbere yo kwibaruka nyuma y’imyaka irindwi ategereje
Nyuma y’imyaka irindwi yifuza kubona urubyaro, Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model yashimiye Imana ko yamuhaye umwana w’umukobwa, anavuga urugendo rw’ibigeragezo n’amasengesho yanyuzemo mbere yo kugera kuri aya mahirwe.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Isimbi yavuze ko igihe cyose yamaze yifuza umwana cyari kiganjemo amarira, icyizere n’amasengesho gusa. Yavuze ko n’ubwo hari igihe umutima wacogoraga, yakomeje kwishingikiriza ku isezerano ry’Imana, yizera ko igihe kitaragera ariko kizagera.
Yagize ati" Ku myaka irindwi nategereje, nasenganye icyizere, nkarira niherereye ariko ngaseka mu ruhame. Nabajije Imana nubwo nakomeje guhitamo kuyizera. Amajoro amwe icyizere cyanjye cyari kiri hejuru ayandi cyahwekereye, ariko byari bihagije. Nagendanye isezerano igihe kinini mbere y’uko ntwita uyu mwana, ariko ubu mpagaze hano mpanya icyo Imana ishobora gukora.”
Yahumurije kandi abandi bagore batarabona urubyaro, abibutsa ko Imana idatererana abayo. Yagaragaje ko azi neza intimba yo gutegereza, ibihe byuzuyemo gushidikanya n’umubabaro batagaragaza mu ruhame, ariko abasaba kudacika intege kuko icyo Imana iteganyije kigerwaho igihe cyayo kigeze.
Isimbi Model n'umugabo we Shaul Hatzir barushinze ku wa 20 Gashyantare 2022, mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.


Kinyarwanda
English
Swahili









