Bebe Cool ari kubarizwa muri Kenya mu kwamamaza ‘Break The Chains’
Umuhanzi ubimazemo ibinyacumi birenga bitatu; Bebe Cool n’umugore we Zuena Kirema bari muri Kenya aho bageze ku itariki 2 Nyakanga 2025 mu kwamamaza album yise’Break The Chains’.
Akigera I Nairobi, Bebe Cool n’umugore we Zuena Kirema bakiriwe n’itangazamakuru n’abahanzi. Bebe Cool ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yahishuye ko urugendo rwe rwatangiriye I Nairobi bigizwemo uruhare na Ogopa Deejays. Yagize ati”Nairobi hazahora ari mu rugo rwa kabiri. Ni hano natangiriye urugendo rw’umuziki ari nayo mpamvu naje kubasangiza album yanjye”.
Break The Chains, album ya Bebe Cool iriho indirimbo 16 zirimo izo yakoranye na Yemi Alade mu ndirimbo yitwa’African Love’,Joshua Baraka bakoranye iyitwa’Cheque’, DJ Edu bakoranye iyitwa’Games’. Muri Kenya aho yagiye kwamamaza album ye, indirimbo zirimo; Circumference, Motivation na Cheque nizo ziri kumvwa cyane I Nairobi ku mbuga zicuruza imiziki nka Spotify, Apple music na Youtube, ibintu bituma ahatangirira urugendo rwo kuhamamariza album.
Abahanzi barimo Nazizi, Wyre bamwakiranye urugwiro muri icyo gikorwa cyo kwamamaza album ye. Ukwelitimes ifite amakuru ko Bebe Cool ari gutegurirwa igikorwa cy’abantu bazaba bahawe ubutumire gusa mu rwego rwo kwamamaza album ye no guhura n’abafana be bari I Kigali mu Rwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









